Agahenge hagati ya Israel na Palestine karasiga imfungwa 1,033 zirekuwe
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko uyu munsi tariki 17 Mutarama 2025, inama y’Abaminisitiri n’urwego rushinzwe umuteno iterana kugira ngo isinye amasezerano y’agahenge, ajyana no kurekura bamwe mu Banya-Israel batwawe bunyago na Hamas, mu gitero yagabye muri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, hakaba n’Abanya-Palestine bagomba kurekurwa.

Ni amasezerano yemejwe n’abahagarariye impande zombi zihanganye mu ntamabra yo muri Gaza, binyuze mu biganiro bihagarariwe n’abahuza, Abanya-Qatar n’Abanya-Amerika. Ubwo bwumikane hagati y’izo mpande zombi, bwageze ku masezarano azashyirwa mu bikorwa mu byiciro bibiri.
Mu cyiciro cya mbere nk’uko bikubiye muri ayo masezerano yatangajwe ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ariko akaba agomba gutangira gushyirwa mu bikorwa ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Hamas igomba kurekura Abanya-Israel 33 yatwaye bunyago umunsi igaba igitero muri Israel, ikaba ibafungiye muri Gaza. Israel na yo igafungura imfungwa z’Abanya-Palestine 1,000 bafungiye muri Israel.
Perezida wa Amerika Joe Biden yagize ati "Icyiciro cya mbere kizamara ibyumweru bitandatu (6). Kizaba kigizwe no guhagarika intambara ku buryo bwuzuye, no kuvana ingabo za Israel mu bice byose bya Gaza bituwe, ndetse no kurekura umubare runaka w’Abanya-Israel batwawe bunyago na Hamas, harimo abagore n’abantu bageze mu zabukuru ndetse n’inkomere”.
Israël yemeje ko izafungura Abanya-Palestine 1,000 muri ibyo byumweru bigize icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge. Abanya-Israel 33 bagomba kurekurwa na Hamas, ni bamwe muri 94 batwawe n’uwo mutwe ubu bafungiye muri Gaza guhera muri 2023, igihe Israel igabwaho igitero na Hamas, bikaba bivugwa na Hamas ko 34 muri bo bamaze gupfa baguye mu bitero by’ingabo za Israel aho muri Gaza.
Gusa, ikinyamakuru Times Of Israel cyatangaje ko abayobozi ba Israel, bo batemeranya n’ayo makuru yatanzwe na Hamas ku rupfu rw’abo bantu 34, kuko bo ngo batekereza ko bose ari bazima.

Byemejwe ko imfashanyo nazo zigomba kongerwa aho muri Gaza, muri icyo gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’ubwumvikane y’agahenge, kugira ngo bifashe ibiganiro by’ubuhuza bw’impande zombi gukomeza ndetse bizagere no ku cyiciro cya kabiri cy’amasezerano, ari cyo gusoza intambara burundu ‘une fin définitive de la guerre’, nk’uko byakomeje bitangazwa na Perezida Biden.
Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, byatangaje ko yamagana Hamas ishaka kuzana izindi mpinduka muri ayo masezerano ku munota wa nyuma, aho ngo yavuze ko ibitero bya Israel ikomeje kugaba muri Gaza, byahitanye abandi bantu 86 ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.
Ohereza igitekerezo
|
Icyo kibazo cya Israel na hanas ndabana kigoranye to gikwiye gushakirwa umutu.