Afurika yunze Ubumwe irateganya gukoresha imbaraga za gisirikare mu kurwanya inyeshyamba

Umuryango wa Afurika Uunze ubumwe (AU) urashaka ko ibihugu biwugize byayoboka inzira yo gukoresha imbaraga za gisirikare, mu bikorwa byo kugarura amahoro, aho gukomeza umuco umenyerewe wo kubungabunga amahoro, nk’igisubizo cyo gushyira iherezo ku bikorwa by’inyeshyamba.

Icyifuzo cya Komisiyo ya AU ishinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano, yagaragaje ko gahunda ya Loni isanzwe ikoreshwa yo kubungabunga amahoro, bitagihagije ku bibazo by’umutekano bihora bivuka muri Afurika. Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bifatwa nk’ikitegererezo.

Bankole Adeoye, umudipolomate ukomoka muri Nigeria akaba na Komiseri ushinzwe politiki, amahoro n’umutekano muri AU, yavuze ko uyu mugabane ukeneye guhindura uko ibintu bikorwa, ingabo zigakoresha imbaraga za gisirikare mu bikorwa byo kurwanya no gukumira imitwe yitwaje intwaro. Ibi akaba yabitangaje ubwo yagezaga raporo ku Nteko rusange ya AU mu cyumweru gishize.

Ati “Igitekerezo cyo kubungabunga amahoro no kurengera abaturage, cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (UNSC), ntabwo kijyanye n’ibikenewe na Afurika bitewe n’ibibazo by’umutekano bigaragara.

Ibyo birasaba ko n’imiryango mpuzamahanga igomba gushyigikira Afurika, mu rwego rwo gutsinda ikibazo cy’iterabwoba n’ubutagondwa bukabije”.

Adeole yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego komisiyo ishimangira igitekerezo gishya cyo kugarura amahoro, ndetse ko ari ngombwa guhamagarira Loni gushyigikira gahunda ya Komisiyo ishinzwe kubahiriza amahoro ku mugabane wa Afurika harimo Cabo Delgado, Amisom na Lake Chad.

Mu gice cya 7 cy’amahame y’Umuryango w’Abibumbye, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bigomba gukorwa hashingiye ku mahame atatu; impande zombi zigomba kubyemera, ubutumwa bugomba kutabogama kandi ingabo ntizenerewe gukoresha imbaraga, usibye kwirwanaho mu gihe bibaye ngombwa kandi nabyo bikabanza kwemezwa na UNSC.

Dr Martin Kimani, uhagarariye Kenya muri Loni i New York, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukeneye byinshi mu rwego rwo guca imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Turemeranya na AU ko umugabane ukeneye byinshi birenze mu kugarura amahoro. By’umwihariko kugira ngo dushobore kongera kwigarurira uduce turi mu biganza by’imitwe y’iterabwoba yambukiranya ibihugu, ndetse n’iri mpuzamahanga.”

Yakomeje agaragaza ko mu bihugu byinshi, ibikorwa by’iterabwoba bimaze igihe kirekire, bisiga ibibazo bikomeye ku bantu bakeneye ibikorwa by’ubutabazi, bisubiza inyuma ubukungu.

Ati “Kubungabunga amahoro ni byiza, bishyigikira kandi bigashimangira amasezerano yamahoro. Ariko ayo masezerano kuri iyi mitwe afatwa nk’ibiganiro bisanzwe bya politiki.”

Gusa iyo raporo ya komisiyo ya AU ishinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano ntiyagaragaje niba impinduka zizahita zishyirwa mu bikorwa, bitewe n’uko iki cyifuzo gishobora gusuzumwa na UNSC.

Ariko abayobozi bavuze ko inyeshyamba zo muri Somaliya, Mozambique na Sahel ndetse n’imitwe yitwara gisirikare ikurira mu karere ka Afurika yo hagati, gahunda isanzweho yo kubungabunga amahoro itazabasha kugeza ku mahoro arambye.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wavuze ko urimo kurangiza gahunda, yo gushyiraho ingabo z’akarere ziteguye guhangana n’ibikorwa byo kuburizamo no guhirika ubutegetsi, kandi bikazakorwa n’ingabo za Afurika. Uvuga ko ibikorwa by’Ingabo nibimara gutegurwa, hazashyirwaho umutwe wo kurwanya iterabwoba.

Impuguke mu kurwanya iterabwoba zivuga ko gushyiraho icyemezo cyo gukoresha imbaraga za gisirikare, bishobora kuba ingirakamaro mu guhangana n’imitwe nka al-Shabaab idateganya gushyikirana na Guverinoma.

Muri Afurika, ibikorwa byo kubungabunga amahoro byaranenzwe cyane, nyuma yo kunamirwa guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. N’ubwo mu Rwanda hari ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ntacyo bwakoze ngo hakumirwe Jenoside hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inyeshyamba z’abaslamu ntabwo zijya zitsindwa.Ntako UN na Amerika zitagize ngo Islamic States na Al Shabab zitsindwe ariko byaranze.Ikibabaje nuko izi nyeshyamba zibeshya ko zirwanira Imana.Nyamara imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Ndetse ikavuga ko abarwana batazaba mu bwami bwayo.

masengesho yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Byose bipfira muri gahunda z’ibinyoma babyita "kubungabunga amahoro".
Amahoro yabungwabungwa ahari. Adahari kuki bayita kubungabunga ikintu kidahari? Na twe tukabyemera.
Bikwiye guhinduka. Niba bataje habashya abahumbanya amahoro, nibatahe; cyangwa inshingano zihinduka zibe izo kugarura amahoro.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Byose bipfira muri gahunda z’ibinyoma babyita "kubungabunga amahoro".
Amahoro yabungwabungwa ahari. Adahari kuki bayita kubungabunga ikintu kidahari? Na twe tukabyemera.
Bikwiye guhinduka. Niba bataje habashya abahumbanya amahoro, nibatahe; cyangwa inshingano zihinduka zibe izo kugarura amahoro.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka