Afurika yunze Ubumwe igiye gutanga miliyoni 400 z’inkingo za Covid-19

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ugiye gutanga inkingo zigera kuri miliyoni 400 mu bihugu by’ibinyamuryango, intego ikaba ari ugutanga nibura inkingo zigera kuri miliyoni 50 mbere y’impera z’ukwezi k’Ukuboza 2021.

Icyiciro cya mbere cy’izo nkingo kinyuze mu nzira y’ubwato, ngo cyaje ku itariki 5 Kanama 2021, izo zikaba zizahabwa ibihugu bitandukanye muri Afurika.

Inkingo zo muri urwo rwego ngo zizajya ziza buri kwezi, muri uku kwezi kwa Kanama 2021 muri rusange ngo hazaza inkingo zigera kuri Miliyoni 6.4 nk’uko bitangazwa na Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwatumije inkingo za Covid-19 zigera kuri miliyoni 2.6 binyuze muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ya ’AVATT’ yorohereza ibihugu by’ibinyamuryango kubona inkingo za Covid-19.

Banki nyafurika yitwa ’Afrexombank’ ngo ni yo itanga ingwate ya Miliyari zigera kuri ebyiri mu itumizwa ry’izo nkingo za Covid-19, ikabikora nko kwishingira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Nk’uko bitangazwa na AU, guhera muri Mutarama 2022, hazajya haboneka inkingo zigera kuri miliyoni 25 buri kwezi.

Perezida Ramaphosa avuga ko ibyo bizafasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 ku mugabane ndetse bikanafasha mu kongera kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturaga byazahajwe n’icyorezo.

Dr John Nkengasong, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, yavuze ko mu mezi ashize, hagaragaye icyuho mu bijyanye no gukingira hagati ya Afurika n’ ibindi bice by’ isi, kandi virusi yihinduranyije yo mu bwoko bwa gatatu ngo yibasiye Afurika cyane.
Itangwa ry’izo nkingo miliyoni 400 mu bihugu bya Afurika, ngo bizafasha cyane mu kurinda abaturage b’uwo mugabane.

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika ivuga ko izo nkingo zigera kuri Miliyoni 400, zihagije mu gukingira kimwe cya gatatu cy’abatuye Umugabane wa Afurika, ibyo bigafasha uwo mugabane mu kugera ku ntego wihaye yo gukingira nibura 60% by’ abaturage bawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka