Afurika y’Epfo: Zari Hassan yizihije isabukuru, Diamond na Shakib ntibitabira ibirori

Icyamamare Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakaba barabyaranye, yizihije isabukur y’imyaka 44 y’amavuko, yaba Diomand ntiyaza mu birori ndetse na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari bari kumwe ubu ntiyabizamo, maze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga babivugaho byinshi.

Zari yizihije isabukuru y'imyaka 44 umugabo Shakib Lutaaya na Diamond babyaranye ntibayizamo
Zari yizihije isabukuru y’imyaka 44 umugabo Shakib Lutaaya na Diamond babyaranye ntibayizamo

Muri videwo zashyizwe ku rubuga rwa TikTok, zigaragaza Zari Hassan akata ‘cake’ ahagararanye n’abana be batanu (5), ndetse ashimira inshuti ze za hafi zari zaje muri ibyo birori bye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, ariko umugabo we Shakib Lutaaya, ndetse n’umukunzi we wa cyera Diamond Platnumz, ntibaje muri ibyo birori.

Mu bagize icyo bavuze aho ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashimaga Zari kuba ashobora gukomeza kwirera abana neza, abandi bakagerageza gusobanura impamvu zaba zatumye abo bagabo bombi ubundi bafite agaciro gakomeye kuri Zari bataboneka muri ibyo birori bye.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda, ariko akaba atuye muri Afurika y’Epfo, ubu ni umugore wa Shakib Lutaaya nawe ukomoka muri Uganda, aho akaba ari naho akunze kuba ari kenshi, akajya gusura umugore we muri Afurika y’Epfo rimwe na rimwe nk’uko biherutse kuvugwa na Zari, avuga ko Shakib nakomeza kumwitwaraho nabi, azashaka undi mugabo akabagira ari abagabo babira na cyane ko amategeko y’icyo gihugu cya Afurika y’Epfo atuyemo, ngo yemerera umugore kugira abagabo barenze umwe.

Muri imwe muri izo videwo za Zari zashyizwe ku rubuga rwa TikTok , yagaragaye ashimira abantu bose bashoboye kuza muri ibyo birori, avuga ko ari inshuti zo kwizerwa umuntu wese yakwifuza kugira mu buzima bwe.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibirori by’isabukuru ye Zari yagize ati, “ Ndashaka gushimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo ibi birori bishobore kuba, inshuti zanjye, umuryango wanjye uri muri Uganda, ndetse bamwe muri bo bakaba bicaye hano. Ndabashimira kuba munkunda mu buryo munkundamo. Mfite inshuti zinkunda bitagereranywa, kuko ubundi abantu b’iki gihe, bagukunda kubera inyungu. Mwebwe rero muri hano muri inshuti zanjye z’ukuri”.

Diamond Platnumz, nka Se wa bamwe mu bana ba Zari, ntiyaje mu isabukuru ye nubwo mu munsi ishize yari yaje aho muri Afurika y’Epfo aje gusura abana be ndetse icyo gihe biteza ikibazo kuko Shakib Lutaaya ngo yabwiye Zari ko atumva ikintu Diamond aza gukora mu rugo rwe, Zari akamubwira ko nubwo atari azi ko aza mu isabukuru y’umwe mu bana be, ariko n’ubundi afite uburenganzira bwo gusura abana be.

Gusa muri iryo jambo rya Zari, ntabwo yigeze avuga icyatumye umugabo we ataza muri ibyo birori. Mu bagize icyo bavuga kuri izo videwo za Zari, harimo uwitwa @Iribagiza MaryAnn yagize ati, " Umuryango ni ingenzi cyane kurusha abakunzi, turakwishimiye ku isabukuru yawe rwose mugore urangwa n’ubwenge”.

Uwitwa @Kyle24, yagize ati, " Ijambo yavuze muri ibyo birori rinteye kugira amarangamutima”.

Naho @Johns we yagize ati, "Shakib ubu ari hehe?".

Uwitwa @Caroline Ogada we yagize ati, " Reba abana be, Zari ni we ufite intsinzi hano”.
Uwitwa @melly Mono yagize ati," Naniwe kuvuga, amafaranga ni meza cyane”.
@Evelymaundo we yagize ati, " Turamwishimiye rwose imigisha myinshi kuri we”.
Naho uwitwa @Hajjat Firdausi we yagize ati, “ Rwose turakwishimiye mwamikazi wanjye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka