Afurika y’Epfo: Urukiko rukuru rwahagaritse kuburanisha Perezida Ramaphosa

Ku wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, Urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo rwahagaritse ibijyanye no kuburanisha urubanza ruregwamo Perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa.

Perezida Cyril Ramaphosa
Perezida Cyril Ramaphosa

Ni ikirego cyatanzwe n’uwo yasimbuye ku butegetsi, Jacob Zuma, Perezida Ramaphosa akaba yari yitabye urukiko kugira ngo agerageze guhagarikisha icyo kirego.

Jacob Zuma ashinja Perezida Ramaphosa kuba atarakoresheje ububasha afite kugira ngo ahagarike umushinjacyaha mukuru wa Leta, hamwe n’umunyamakuru gutangaza amakuru ku buzima bwe. Icyo kirego yagitanze yifashishije abashinjacyaha bigenga.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo AfricaNews, bivuga ko umwanzuro w’Urukiko, wategetse ko icyo kirego gihagarikwa, bityo Perezida Cyril Ramaphosa akaba atazigera ahagarara mu kazu kagenewe ababa baregwa mu rukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka