Afurika y’Epfo: Ntibavuga rumwe kuri ‘drones’ zigenzura abanywera inzoga ku mucanga
Muri Afurika y’Epfo, gukoresha indege zitagira abapilote (drones) muri gahunda yo kurwanya kunywa inzoga, ku bantu baba baje mu myidagaduro ku mucanga (plages) byateje ikibazo.
Agace kitwa Cap ko muri Afurika y’Epfo gasurwa cyane na ba mukerarugendo, harimo ababa baje mu biruhuko bakamara igihe bari aho ku mucanga, cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama buri mwaka.
Kubera ubwo bwinshi bw’abakerarugendo baba bari kuri plages muri ako gace ka Cap, ubuyobozi bushyiraho ubushobozi bwinshi mu kugenzura umutekano w’abo bidagadura, harimo no gukoresha indege zitagira abapilote zigenzura ko nta bantu barohama mu mazi mu gihe boga, ariko no kureba ko nta bantu banywera inzoga aho ku mucanga, kuko bibujijwe.
Bamwe mu bakerarugendo bahaza, bamaze kugira akamenyero ko guhisha inzoga mu mucanga, mu gihe babonye Polisi iri mu mukwabu wo kugenzura ko hari inzoga bahazanye.
Inzoga zirabujijwe aho kuri za ‘plages’ za Cap guhera mu myaka myinshi ishize, kubera ko ngo zikunze kuba intandaro y’impanuka nyinshi zo mu muhanda, igihe abantu batwaye ibinyabiziga basinze, ariko zikaba n’intandaro y’irindi hohotera ryo mu ngo (violences domestiques).
Uretse iyo mikwabu ya Polisi ikorwa kenshi gashoboka, uwo Mujyi wa Cap wanashyizeho n’ubundi buryo bwo kugenzura umutekano, bwizewe kurushaho ari zo drones zigenzura ibikorwa n’imyitwarire yose y’abo bakerarugendo, baba bari aho ku mucanga zo ziri mu kirere. Ni drones ziba ziriho za camera ku buryo umuntu unyoye inzoga ari aho ku mucanga, aba afite ibyago byinshi byo gufatwa, kubera amashusho afatwa n’izo drones.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Cap buvuga ko izo drones zifasha cyane mu kurinda umutekano no kurwanya ibyaha, cyane cyane ko muri Afurika y’Epfo hakunze kuvugwa urugomo n’ibyaha bitandukanye, by’umwihariko aho muri Cap.
Ku bakerarugendo bamwe n’abaturage ba Afurika y’Epfo bamwe na bamwe, ni byiza cyane gukoresha izo drones kubera ko zituma baryoherwa n’ibiruhuko byabo ku mucanga mu mutekano wuzuye ntacyo bikanga.
Ku bandi ariko izo drones bazibona nk’ikintu gituma babura amahoro n’umutuzo, kubera kwicara bazi ngo barimo baragenzurwa mu bikorwa byabo byose kandi umunsi wose, bambaye utwenda two ku mazi (maillot de bain).
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko umwe mu nzobere waganiriye na yo, yavuze ko “ubwisanzure bw’abantu budakwiye guhungabanywa mu izina ry’umutekano. Hari impungenge ko igenzura rikorwa n’izo drones zivogera ubuzima bwite (vie privée) bw’abantu”.
Muri rusange, mu mikwabu itandukanye yakozwe na Polisi aho muri Cap, ngo yafashe amacupa y’inzoga agera ku 6000, mu kwezi kumwe gusa.
Ohereza igitekerezo
|