Afurika y’Epfo: Meya w’Umujyi wa Johannesburg yishwe na Covid-19

Umuyobozi w’Umujyi wa Johannesburg, Geoff Makhubo, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, akaba yarazize Covid-19, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.

Meya Geoff Makhubo witabye Imana
Meya Geoff Makhubo witabye Imana

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Eunice Magcina, Umuyobozi w’agateganyo w’Ujyi wa Johannesburg yagize ati “Makhubo yapfuye mu gitondo cyo ku itariki 9 Nyakanga, nyuma y’igihe yari amaze mu bitaro”.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Makhubo, yongeraho ko urupfu rw’uwo muyobozi ari “impuruza yibutsa ko hari icyorezo gikomeye cyica kandi kitwugarije twese”.

Afurika y’Epfo ni igihugu gituwe n’abaturage hafi Miliyoni 60, ubu kikaba ari igihugu kirimo kwibasirwa cyane na Coronavirus yihinduranyije yitwa ‘Delta’.

Umujyi wa Pretoria n’uwa Johannesburg ni yo yibasiwe cyane n’iyo virusi kuko 2/3 by’abanduye iyo virusi nshya ya Corona ari ho baherereye, ibitaro n’amavuriro bikaba byuzuye abarwayi.

Mu bantu bagera kuri miliyoni 2.1 bapimwe bagasanga baranduye iyo virusi ya Delta, Afurika y’Epfo ifite 37% by’abanduye bose ku Mugabane wa Afurika, igakurikira na Maroc ifite 9% ndetse na Tunisie ifite 8 %, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo ku Mugabane wa Afurika.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yakunze kunengwa kuba igenda gacye cyane mu gukingira abaturage Covid-19, kuko ubu ngo 6% by’abaturage ba Afurika y’Epfo ni bo bamaze kubona urukingo rwo Coronavirus rumwe cyangwa ururenze rumwe.

Guverinoma yatangaje ko izatangira gukingira abafite munsi y’imyaka 50 mu byumweru biri imbere, ngo bakajya bakingira nibura abantu 300,000 ku munsi guhera batangiye kugeza muri Kanama 2021.

Afurika y’Epfo irakingira abaturage bayo ikoresheje inkingo za ‘Sinovac’ na ‘Sinopharm’ zakorewe mu Bushinwa, zikiyongera ku za Pfizer-BioNTech na Johnson & Johnson na zo zirimo gukoreshwa muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka