Afurika y’Epfo: Jacob Zuma wahoze ari perezida, yangiwe kwiyamamariza kuba umudepite
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yangiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 29 Gicurasi 2024 kuko ngo yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ubutabera agakatirwa gufungwa amezi 15.
Urukiko rushingiye ku Itegeko nshinga rwemeje ko Zuma yakatiwe igifungo cy’amezi 15 kubera gusuzugura urukiko mu mwaka wa 2021 bitamuha uburenganzira mu matora ateganyijwe tariki 29 Gicurasi 2024 kubera ko itegeko nshinga ribuza umuntu uwo ari we wese wakatiwe igifungo cy’amezi 12 cyangwa arenga kugira umwanya mu Inteko Ishinga Amategeko.
Mu 2021, nibwo Jacob Zuma yafunzwe azira kuba ataritabye urukiko ngo ajye gutanga ubuhamya mu rukiko nk’uko yari yabisabwe. Gufungwa kwe gukurikirwa n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bashakaga ko afungurwa, iyo myigaragambyo ikaba yaraguyemo abantu bagera kuri 350. Icyo gihe yafunguwe nyuma y’amezi abiri gusa, bivugwa ko yafunguwe kubera impamvu z’ubuzima bwe butari bumeze neza.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yitandukanyije n’ishyaka rya ANC, ashinga irindi shyaka rishya yise ‘Umkhonto we Sizwe (MK)’ bishatse kuvuga ‘intwaro y’igihugu’.
Komisiyo yavuze ko ifoto ya Zuma izaguma ku mpapuro z’itora mu matora azaba mu cyumweru gitaha tariki 29 Gicurasi 2024 ariko ko izina rye rizavanwa ku rutonde rw’abakandida b’abadepite batowe mu ishyaka abereye umuyobozi rya MK.
Jacob Zuma ni umwe mu bari bagize urubyiruko rwarwanyije iby’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo bakiriho, akaba yari n’umunyamuryango w’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi, aho yakoze imirimo itandukanye muri ANC kugeza no ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’icyo gihugu guhera mu 2009 kugeza mu 2018.
Iryo shyaka rishya rya Jacob Zuma rya Umkhonto we Sizwe (MK), iryo rikaba ryari izina ry’ishami ry’igisirikare rya ANC, nyuma riza guseswa mu 1993, mu gihe cya politiki y’amashyaka menshi, ubwo ANC yatsindaga amatora.
Zuma yitandukanyije na ANC, mu gihe Afurika y’Epfo yitegura amatora y’umukuru w’igihugu mrui uyu mwaka wa 2024, aho biteganyijwe ko Cyril Ramaphosa aziyayamariza manda ya kabiri ahagarariye ishyaka rya ANC.
Zuma ni umuntu ukunzwe cyane muri Afurika y’Epfo, by’umwihariko akaba akundwa n’abaturage bafatwa nka rubanda rugufi, kwitandukanya kwe n’ishyaka riri ku butegetsi ANC bikaba byarafashwe nk’imwe mu nzira yo gushaka kuzahatana mu matora azaba uyu mwaka wa 2024 nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri Afurika y’Epfo.
Zuma yeguye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri Afurika y’Epfo mu 2018, biturutse ku kuba yari yavuye mu ishyaka rya ANC, icyo gihe umwanya we uhita ufatwa n’uwari visi perezida icyo gihe ari we Cyril Ramaphosa, hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko nshinga rya Afurika y’Epfo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|