Afurika y’Epfo irasaba ko cyamunara y’urufunguzo rw’aho Mandela yafungiwe ihagarikwa

Afurika y’Epfo yasabye ko cyamunara y’urufunguzo rw’icyumba cyo ku kirwa cya Robben Island, cyahoze gifungiwemo Nelson Mandela wabaye Perezida w’icyo gihugu ihagarikwa.

Nelson Mandela
Nelson Mandela

Iryo gurishwa riteganyijwe kubera i New York, rikoreshejwe n’inzu itegura za cyamunara yitwa Guernsey’s Auction, urugurisha akaba ari Christo Brand, wahoze ari umurinzi wa Mandela muri iyo gereza.

Minisitiri wa Afurika y’Epfo ushinzwe Umuco, Nathi Mthethwa, yavuze ko nta biganiro byabanje kubaho na Leta.

Yagize ati "Uru rufunguzo ni urw’abaturage ba Afurika y’Epfo, ntabwo ari umutungo bwite w’undi muntu".

Inzu Guernsey’s itegura cyamunara itangaza ko iyo cyamunara iteganyijwe kuba ku itariki ya 28 Mutarama 2022, igamije gukusanya amafaranga yo gushyiraho ubusitani bw’urwibutso ndetse n’inzu ndangamurage iruhande rw’aho Mandela ashyinguye.

Mandela, intwari y’igihugu muri Afurika y’Epfo, yamaze imyaka 18 afungiye muri gereza yo kuri Robben Island mu myaka 27 yafunzwe, nyuma Brand yahindutse inshuti ya hafi ya Mandela.

Iyo gereza ikomora izina ryayo ku nyamaswa zizwi nka ’seals’ zahoze ziba kuri icyo kirwa ku bwinshi, robben ni izina ry’izo nyamaswa mu rurimi rw’Igiholandi.

Mandela yafunguwe mu 1990 ubwo Afurika y’Epfo yatangiraga urugendo rwo kuva mu butegetsi bw’ivanguramoko bwa apartheid, urugendo rwarangiye mu 1994 ubwo habaga amatora ya mbere ahuriwemo, Mandela agatorerwa kuba Perezida wa mbere w’umwirabura muri icyo gihugu, aho yategetse manda imwe, ava ku butegetsi mu 1999. Yitabye Imana mu 2013 afite imyaka 95.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka