Afurika y’Epfo: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Abamaze gusiga ubuzima mu myuzure yatewe n’imvura yaguye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo biyongereye, aho imibare igaragaza ko bageze kuri 306. Leta yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 20222, nyuma y’uko imihanda ndetse n’imisozi bitwawe, amazu agasenyuka.

Perezida Cyril Ramaphosa, yavuze ko iyi myuzure ari ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Yongeyeho ko ibiraro byasenyutse, imihanda, abantu bahasiga ubuzima, aho hari n’umuryango umwe wabuze abantu 10 icyarimwe. Amashuri agera kuri 248 yarangiritse bikomeye.

Ramaphosa yagize ati “Iyi myuzure ni kimwe mu biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Ntidushobora gusubika ibyo tugomba gukora kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ikirere. Ubushobozi bw’ikigo gishinzwe ibiza bugomba kuba ku rwego rwo hejuru.”

Perezida Ramaphosa yavuze ko gushakisha abantu baburiwe irengero bikomeje gukorwa, asezeranya ko “ntacyo bazababarira” mu guhangana n’ibiza.

Nonala Ndlovu, umuvugizi w’ishami rishinzwe imicungire y’ibiza mu Ntara ya Kwazulu-Natal, yavuze ko ku mugoroba wo ku ya 13 Mata, bamenyeshejwe ko umubare w’abamaze guhitanwa n’impanuka y’imyuzure muri iyo ntara wageze ku bantu 306. Ibiro bye byavuze ko abapfuye ari “kimwe mu bihe by’umwijima mu mateka” ya Kwazulu-Natal.

Igihugu cyohereje abapolisi 300 b’inyongera muri ako karere, ndetse ingabo zirwanira mu kirere zohereje indege zifasha mu bikorwa byo gutabara.

Ramaphosa ubwo yahuraga n’imiryango y’ababuze ababo yagize ati “Twabonye amahano nk’aya yibasiye ibindi bihugu nka Mozambique, Zimbabwe, ariko ubu ni twe twibasiwe.”

Abayobozi baje guhumuriza abaturage
Abayobozi baje guhumuriza abaturage

Ibihugu bituranyi na Afurika y’Epfo bikunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura n’imiyaga buri mwaka, gusa ariko icyo gihugu cyo cyari cyaragerageje gukumira ibyo biza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka