Afurika y’Epfo: Batangije uruganda rukora inkingo za Covid-19

Ku wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town, hafunguwe ku mugaragaro uruganda rukora inkingo za Covid-19 n’indi miti itandukanye.

Ni uruganda rwafunguwe na Perezida Cyril Ramaphosa n’umuherwe w’Umunyamerika ukomoka muri Afurika y’Epfo, Patrick Soon-Shiong.

Ubwo yafunguraga urwo ruganda, Perezida Ramaphosa yagize ati "Afurika ntikwiye gukomeza kuba iya nyuma mu kubona inkingo zirwanya ibyorezo.”

Ni uruganda rwashowemo amafaranga na Patrick Soon-Shiong, uyu akaba Umunyamerika ariko yavukiye muri Afurika y’Epfo, akaba asanzwe ari n’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi, ku myaka 69 afite akaba abarirwa umutungo wa Miliyari zirindwi n’igice z’Amadolari ya Amerika.

Ramaphosa yagaragaje kandi ko urwo ruganda rushya rwitezweho kuzafasha umugabane wa Afurika kubona inkingo vuba, dore ko ari cyo gice cy’isi kiri inyuma mu gukingira ugereranyije n’indi migabane, kuko imibare igaragaza ko 10% gusa by’abatuye uyu mugabane aribo bamaze gukingirwa byuzuye.

Na ho Shiong yavuze ko hakenewe gushyirwa amafaranga menshi mu kubaka inganda nk’izo zikora inkingo mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu intego y’urwo ruganda ikaba ari iyo kuzagera mu mwaka wa 2025 rumaze gukora inkingo miliyari za Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka