Afurika y’Epfo: Amashuri yongeye gufungura imiryango

Kugeza ubu Afurika y’Epfo iracyaza ku mwanya wa mbere haba mu kugira umubare munini w’abanduye n’abapfuye bazize Coronavirus kurusha ibindi bihugu byose ku mugabane wa Afurika.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Leta yatangaje ko amashuri yongeye gufungura nyuma y’uko yoroheje ingamba zo gufunga ibikorwa byose no gushyiraho akato byashyizweho mu mezi abiri ashize hagamijwe gukumira ikwira rya coronavirus.

Minisitiri w’Uburezi muri icyi gihugu yavuze ko 95% by’ibigo by’amashuri byujuje ibisabwa kugira byemererwe gufungura imiryango.

Guverinoma yasabye ibigo byose ndetse itanga n’ubufasha bw’uko bigomba kuba bifite imiti isukuru intoki kandi ikwirakwiza udupfukamunwa n’ibikoresho byo kurinda umuntu.

Ni nyuma y’aho kongera gufungura amashuri byari byasubitsweho icyumweru kimwe mu rwego rwo kubanza gusuzuma ngo huzuzwe ibisabwa byose.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kureba ko abanyeshuri bubahiriza intera hagati yabo, gukaraba intoki no kugenzura igipimo cy’ubushyuhe bwabo mu gihe baba bageze ku bigo by’amashuri.

Minisitiri w’Uburezi Angie Motshekga, yavuze ko barimo gukora ku mashuri atiteguye gufungura, kugirango ibibazo bigikomeye na byo bikemuke abashe gufungura.

Yavuze kandi ko biri kujyana no gusana ibigo bibarirwa mu 1000 byangiritse nyuma y’uko amashuri afunze, na byo agaragazamo nk’imbogamizi yo gutangira kw’ibigo byose.

Minisitiri yavuze ko nta shuri ritujuje ibisabwa rizemererwa kongera gufungura, ariko nanone asezeranya ko nta munyeshuri uzasigazwa inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka