Afurika y’Epfo: Amashuri yongeye gufungura imiryango
Kugeza ubu Afurika y’Epfo iracyaza ku mwanya wa mbere haba mu kugira umubare munini w’abanduye n’abapfuye bazize Coronavirus kurusha ibindi bihugu byose ku mugabane wa Afurika.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Leta yatangaje ko amashuri yongeye gufungura nyuma y’uko yoroheje ingamba zo gufunga ibikorwa byose no gushyiraho akato byashyizweho mu mezi abiri ashize hagamijwe gukumira ikwira rya coronavirus.
Minisitiri w’Uburezi muri icyi gihugu yavuze ko 95% by’ibigo by’amashuri byujuje ibisabwa kugira byemererwe gufungura imiryango.
Guverinoma yasabye ibigo byose ndetse itanga n’ubufasha bw’uko bigomba kuba bifite imiti isukuru intoki kandi ikwirakwiza udupfukamunwa n’ibikoresho byo kurinda umuntu.
Ni nyuma y’aho kongera gufungura amashuri byari byasubitsweho icyumweru kimwe mu rwego rwo kubanza gusuzuma ngo huzuzwe ibisabwa byose.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kureba ko abanyeshuri bubahiriza intera hagati yabo, gukaraba intoki no kugenzura igipimo cy’ubushyuhe bwabo mu gihe baba bageze ku bigo by’amashuri.
Minisitiri w’Uburezi Angie Motshekga, yavuze ko barimo gukora ku mashuri atiteguye gufungura, kugirango ibibazo bigikomeye na byo bikemuke abashe gufungura.
Yavuze kandi ko biri kujyana no gusana ibigo bibarirwa mu 1000 byangiritse nyuma y’uko amashuri afunze, na byo agaragazamo nk’imbogamizi yo gutangira kw’ibigo byose.
Minisitiri yavuze ko nta shuri ritujuje ibisabwa rizemererwa kongera gufungura, ariko nanone asezeranya ko nta munyeshuri uzasigazwa inyuma.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|