Afurika y’Epfo: Abitwaje imbunda bishe abantu 10 bo mu muryango umwe

Abantu 10 bo mu muryango umwe, barimo abagore barindwi n’abagabo batatu, bishwe n’abantu bitwaje imbunda mu mujyi wa Pietermaritzburg, mu ntara ya KwaZulu-Natal (KZN) yo muri Afurika y’Epfo.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, ubwo abantu batamenyekanye bitwaje imbunda bateye muri uru urugo rwo mu mujyi wa Pietermaritzburg, maze bica abantu 10 bo mu muryango umwe. Itangazo rya Polisi rivuga ko muri abo bantu 10 bapfuye, harimo umuhungu w’imyaka 13.

Umuyobozi w’akarere kabereyemo ubwo bwicanyi, yabwiye itangazamakuru ko hakenewe kongera ubushobozi bw’igipolisi gikorera muri ako gace.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Athlenda Mathe, yatangarije ikinyamakuru CNN, ko hari abantu bafashwe.

Ati “Abantu babiri bakekwaho icyaha batawe muri yombi, undi umwe mu bari muri icyo gitero yapfuye undi arahunga. Turacyashakisha abandi bagize uruhare muri ubu bwicanyi”.

Athlenda akomeza avuga ko hafashwe imbunda eshatu kubakekwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi.

Polisi yo muri iki gihugu ntiyigeze itangaza impamvu y’iki gitero kuko ikiri mu iperereza.

Igihugu cya Afurika y’Epfo gikunze kwibasirwa n’ibitero by’abagizi ba nabi mu bihe bitandukanye, kuko muri Nyakanga 2022 abantu 15 barasiwe mu kabari mu mujyi wa Soweto, ndetse muri uwo mugoroba abandi bantu bane bishwe barashwe mu kabari i Pietermaritzburg.

Nyuma y’iki gitero cyahitanye aba bantu 10 bo mu muryango umwe, umuyobozi wa Polisi muri iki gihugu, Bheki Cele, ari kumwe n’itsinda rikuru ry’ubuyobozi bwa Polisi muri Afurika y’Epfo (SAPS) riyobowe na Komiseri w’igihugu, Fannie Masemola, yasuye ahabereye ubu bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka