Afurika y’Epfo: Abarenga ibihumbi bakora ubucukuzi bwa zahabu butemewe banze kuva mu birombe

Muri Afurika y’Epfo, abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko bw’amabuye y’agaciro ya Zahabu basaga 4000, barakekwa kuba bakihishe mu birombe, nyuma y’uko Guverinoma ya Afurika y’Epfo ifashe icyemezo cyo gufunga inzira bakoreshaga bashaka ibyo kurya no kunywa. Igituma bakomeza kwihisha muri ibyo birombe bikaba ari uko batinya gutabwa muri yombi no gufungwa.

inzego z'umutekano za Afurika y'Epfo zikomeje gushaka uko zata muri yombi abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe
inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo zikomeje gushaka uko zata muri yombi abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Abo bacukuzi, ngo bamaze ukwezi kurenga bari mu kirombe cy’ahitwa i Stilfontein, mu Ntara yo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Afurika y’Epfo. Bivugwa ko banze gukorana n’ubuyobozi ngo bumvikane, bitewe n’uko harimo abadafite ibyangombwa bibemerera gukora ubwo bucukuzi, harimo n’abaturuka mu bihugu bituranye na Afurika y’Epfo, nka Lesotho na Mozambique, baba batinya ko baramutse bafatiwe muri ubwo bucukuzi butemewe kandi badafite n’ibyangombwa byo kuba muri Afurika y’Epfo, bahita basubizwa mu bihugu byabo.

Ikinyamakuru BBC, cyatangaje ko abo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, bitwa izina ry’Ikizulu rya ‘zama zama, bisobanuye ‘gufatirana amahirwe’(take a chance),bakaba bakorera mu birombe byari byarahagaritswe gucukurwamo.

Abakora ubwo bucukuzi bwa zahabu butemewe n’amategeko, ngo buri mwaka bateza ibihombo Leta ya Afurika y’Epfo bibarirwa muri za Miliyoni magana z’Amadolari, kugera ko ibiciro by’izo zahabu zicukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo biba biri hasi cyane, ugereranyije n’ibiciro bisanzwe Guverinoma ya Afurika y’Epfo igurishaho zahabu yayo.

Kubera ko hari ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro byafunzwe muri iyi myaka ya vuba aha, muri Afurika y’Epfo, n’ababikoragamo bakirukanwa, ngo bituma hari abashomeri benshi bahitamo kujya muri ubwo bucukuzi butemewe, kimwe n’abanyamahanga badafite ibyangombwa baba muri icyo gihugu badafite ibyangombwa, bishora muri ubwo bucukuzi butemewe nk’uburyo bwo gushaka imibereho, kuko zahabu bakura muri ubwo bucukuzi ngo bayigurisha ku masoko atemewe (black markets) bakabona amafaranga abatunga.

Kuko mu busanzwe ngo bamara amezi menshi aho mu birombe bacukura, ngo usanga hari abandi baza kubakoraho ubucuruzi, babagurishaho ibyo guteka, itabi, n’ibyo kurya bihiye.
Abaturage baturuye ibyo birombe bikorerwamo ubucukuzi bwa zahabu butemewe, basabye ubuyobozi kureka bagafasha abo bacukuzi kuko bashobora kuba bafite ibibazo bikomeye nyuma y’uko hagiye gushira ukwezi Guverinoma ya Afurika y’Epfo ifashe icyemezo cyo kubafungira inzira babonagamo ibyo kurya no kunywa, ariko ubuyobozi bwarabyanze kuko ngo nta mpamvu yo gufasha umunyabyaha.

Minisitiri muri Perezidansi ya Afurika y’Epfo, witwa Khumbudzo Ntshavheni ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, yagize ati " Tuzabicisha inzara kugeza igihe bazasohokeramo. Bazasohokamo. Ntabwo tuzoherereza abanyabyaha ubufasha. Abanyabyaha ntabwo bagomba gufashwa, bagombwa kwicwa”.

Inzego z’umutekano zikomeza gucunga umutekano hafi y’ibyo birombe cyangwa se hejuru yabyo, ariko bakomeza kugira impungenge cyangwa se bagatinya kubyinjiramo ngo basangemo abo bakora ubucukuzi bwa zahabu butemewe, kuko ngo bishoboka ko bamwe muri bo, bafite intwaro aho bari mu birombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka