Afurika y’Epfo: Abantu 45 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakurikiye ifungwa rya Zuma

Nk’uko bitangazwa n’inzego z’iperereza muri Afurika y’Epfo, abantu bagera kuri 45 bo mu Ntara ya KwaZulu-Nat (KZN) na Gauteng ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize, ikaba yarabaye nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Imyigaragambyo yatangiye nyuma gato y’uko Zuma atangiye igihano cyo gufungwa amezi 15 yakatiwe n’Urukiko kubera kurusuzugura, abantu bagera kuri 45 akaba ari bo bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Figaro.

Minisitiri w’Intebe wa KZN, Sihle Zikalala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanaga 2021, yatangaje ko abantu benshi bazize umubyigano muri iyo myigaragambyo.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yavuze ko imvururu zimeze zityo zimaze kugwamo abantu basaga batandatu, ari ubwa mbere zibaye muri Afurika y’Epfo nyuma ya ‘apartheid’, nk’uko byatangajwe na Aljazeera.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko cyohereje abasirikare mu Ntara ebyiri harimo ahaherereye Umujyi w’ubukungu wa Johannesburg, kugira ngo bafashe Polisi gucubya abigaragambya barimo gutera amazu y’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese abaturage bayobewe ko covid ihari nyamara biririnde .

FABRICE yanditse ku itariki ya: 13-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka