Afurika y’Epfo: Abantu 45 baguye mu mpanuka y’imodoka

Muri Afurika y’Epfo, bisi yakoze impanuka ihanuka hejuru y’ikiraro nyuma ihita ifatwa n’inkongi, mu Majyaruguru y’Intara ya Limpopo yica abantu 45, harokoka umwana w’umukobwa umwe w’imyaka umunani (8) wenyine, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri icyo gihugu.

Ni impanuka yabaye ku ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘The Washington Post’, kivuga ko kugeza ubu icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikaba ryatangiye nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Sindisiwe Chikunga.

Yagize ati “Imirambo imwe yahiye cyane ku rwego bitashoboka kumenya ba nyirayo. Indi yari yangiritse igice kimwe, mu gihe indi yari iruhande rw’ahabereye impanuka. Umwana w’umukobwa w’imyaka umunani ni we wenyine warokotse ahita ajyanwa mu bitaro. Undi mugore wari utwawe n’indege imuvana aho impanuka yabereye yahise apfa”.

Bivugwa ko iyo bisi yari ivuye muri Botswana ijya ahitwa i Moria, aho bashakaga kujya kwizihiriza ikiruhuko cya Pasika mu mpera z’iki cyumweru, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bushinzwe iby’ubwikorezi muri Limpopo.

Minisitiri Chikunga yavuze ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo, agira ati “Nifatanyije n’imiryango yakozweho n’iyi mpanuka ibabaje. Ibitekerezo byacu n’amasengesho yacu biri kumwe namwe muri ibi bihe bigoye”.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abatwara ibinyabiziga kurangwa n’ubushishozi cyane cyane muri iyi minsi ya Pasika, kuko abantu baba ari benshi mu muhanda, ahita aboneraho umwanya wo gutangaza ko hagiye gutangira ubukangurambaga bugamije umutekano wo mu muhanda mu bihe bya Pasika ‘Easter Road Safety Campaign’.

Ubwo bukangurambaga butangizwa n’isengesho aho impanuka zikunze kubera, nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka