Afurika y’Epfo: 34 bahitanywe n’iturika ry’ikamyo itwara Gaz
Imibare y’abantu bahitanwe n’impanuka yiturika ry’ikamyo yari itwaye gaz, iheruka kubera mu gace k’iburasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg, mu ijoro rya Noheli, ikomeje kwiyongera, aho ubu habarurwa abagera kuri 34, barimo 10 b’abakozi bo mu bitaro byegereye agace yabereyemo.

Ikamyo yari itwaye gaz, ubwo yahirimaga ikagwa munsi y’ikiraro cyo hasi, giherereye mu gace kitwa Boksburg, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro, ubwo abashinzwe kuzimya inkongi bageragezaga kuyihosha, ihita irurika irasandara nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace.
Ikibatsi cy’umuriro ufite urusaku nk’urw’igisasu cyaturikiye ahongaho, cyanangije ibitaro byitwa Tambo Memorial Hospital, biherereye nko muri metero 110 muri ako gace.
Ubwo iryo turika ryabaga, abakozi benshi harimo n’abaganga bo kuri ibyo bitaro, bamwe bari muri parikingi basoje akazi, abandi bagerageza guhungisha imodoka ngo zidafatwa nk’inkongi y’umuriro.
Minisitiri w’Ubuzima, Joe Phaahla, yavuze ko kuhatakariza ubuzima, byiyongereyeho no kwangirika gukomeye kw’Ishami rya serivisi zihutirwa z’ubuvuzi ndetse n’ishami rya ‘X-ray’ y’ibitaro.
Inkuru KigaliToday ikesha africanews, ivuga ko abandi bahitanywe n’iyi nkongi, ari abaturage bari baje kureba iyo kamyo igifatwa n’inkongi. Irutika ryayo rikaba ryaranakomerekeyemo nibura abagera kuri 321, bahise bajyanwa muri ibyo bitaro n’ubwo bamwe muri bo nyuma y’aho, baje kwimurirwa mu bindi bitaro bitandukanye byo muri Johannesburg.
Ubuyobozi muri ako gace, buvuga ko iryo turika ry’ikamyo, ryangije inzu nyinshi n’imodoka mu buryo bukomeye.
Inama mpuzamatorero yo muri Afurika y’Epfo (The South Africa Council of Churches), yakoze umuhango wo kunamira no kwibuka abazize iyo mpanuka.
Umushoferi w’imyaka 32 wari utwaye iyo kamyo, yaje gutabwa muri yombi, ariko nyuma y’iminsi micye yakurikiyeho, ararekurwa ku mpamvu ubuyobozi bwavuze ko nta bimenyetso simusiga bimushinja, ko yaba ari we nyirabayazana wayo.
Iyo kamyo yari itwaye gaz ikoreshwa mu ngo no mu nganda, mu mirimo yo gushyushya no guteka, iyivanye ku cyambu cyitwa Richards Bay, kiri ku Nyanja y’u Buhinde muri Afurika y’Epfo, ikaba yarerekezaga mu gihugu cya Botswana.
Tania Campbell, Mayor w’agace kitwa Ekurhuleni, Boksburg iherereyemo, yatangaje ko iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka rigikomeje.
Kuva impanuka yaba mu ijoro rya Noheli, umubare w’abahise bapfa, kugeza ubu umaze kwikuba inshuro eshatu, nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Imiryango n’inshuti z’abazize iyo mpanuka, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, bateraniye mu muhango wabereye mu kigo cya gisivili cyo muri ako gace, wo kwibuka no kunamira abapfuye, Minisitiri w’Ubuzima muri Afurika y’Epfo, Joe Phaahla, akaba yarifatanya na bo.
Imibare iheruka gutangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima zaho ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, igaragaza ko mu bapfuye harimo abakozi 11 bo mu rwego rw’ubuzima n’abaturage 23 barimo n’abana bafite imyaka icyenda, kandi iyo mibare ishobora gukomeza kwiyongera nk’uko abayobozi baho bakomeza babivuga.
Hagati aho Perezida Cyril Ramaphosa, yasezeranyije ubutabazi n’iperereza ryimbitse ku cyateje iki kibazo.
Ohereza igitekerezo
|