Afurika ishobora kwibasirwa n’inzara kubera intambara yo muri Ukraine

Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yatangaje ko intambara irimo kubera muri Ukraine yashojweho n’u Burusiya, ishobora guteza inzara ikomeye mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

Guterres yasobanuye ko ibihugu 45 bya Afurika bitumiza 1/3 cy’ingano bikenera mu Burusiya no muri Ukraine, ndetse ko bimwe muri byo bitumiza izingana na 50%, nk’uko byatangajwe mu nkuru ya France 24.

Ibyo bihugu birimo nka Burkina Faso, Egypte, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Liban, Yemen, Libya, Somalia na Soudan.

Yagize ati “Dukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo duhangane n’inzara, ndetse n’ibura ry’ibiribwa bishobora guterwa n’iyi ntambara yashojwe n’u Burusiya kuri Ukraine”.

Ni muri urwo rwego ku cyumweru abarwanashyaka ba Parti Destourien Libre, ishyaka ryo muri Tunisia babarirwa mu 2000, bakoze imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Tunis, yamagana ibura ry’ibiribwa n’izamuka ry’ibiciro, byatewe n’iyo ntambara irimo kubera muri Ukraine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intambara ya Ukraine irimo guteza ibibazo bikomeye kurusha Corona.Iyi si yacu iragana ahantu habi cyane.Ndetse bamwe bavuga ko bitujyana ku mperuka bahora bavuga.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bibiliya ivuga.Ivuga kandi ko abibera mu by’isi gusa ntibashake Imana bazarimbuka kuli uwo munsi uri hafi.

kabera yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka