Afurika igiye kujya yikorera 60% by’inkingo ikenera

N’ubwo 99% by’inkingo Afurika ikenera zituruka hanze, harimo gukorwa ibishoboka ngo byibuze mu mwaka wa 2040 uyu mugabane uzabe ushobora kwikorera 60% by’inkingo ukenera.

 Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya G20
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya G20

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no kuzuza uyu mugambi, mu nama ya G20 irimo kubera i Roma mu Butaliyani, kuri uyu wa Gatandatu, hagarutswe ku masezerano u Rwanda na Senegal byagiranye na BionTech muri iki cyumweru, yo kubaka uruganda rw’inkingo, bikazatangira hagati muri 2022.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari uhagarariye NEPAD (African Union Development Agency), yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kidashobora kwirindwa no gukumirwa kimwe nta buringanire ku by’inkingo ku isi, kandi ibi nabyo ni ibisabwa kugira ngo ubukungu buzamuke.

Umukuru w’igihugu avuga ko hafi 18% by’abatuye isi babarizwa ku mugabane wa Afurika, ariko hafi 5% gusa by’inkingo za Covid-19 ni zo zatanzwe kuri uyu mugabane.

Ngo kugira ngo hazibwe icyo cyuho biri mu bice bitatu bisaba ubwitange bukomeye bwa G20 nk’uko bimaze kuba, kandi ngo mbere na mbere bagomba kwemeza gutanga inkingo zihoraho mu bihugu bifite ubushobozi bucye, kugira ngo intego yo gukingira byibuze 70% ibe yagezweho hagati mu mwaka wa 2022.

Perezida Kagame avuga ko nyuma yo gutangira bigenda gake, ibyo Covax igomba gutanga byarazamutse, bitewe n’uko ibihugu bitandukanye byongereye ibyo byiyemeje, muri byo harimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ndetse n’ibihugu bigize uwo muryango n’abandi.

Ikindi ngo ni uko ‘systems’ z’ibihugu mu by’ubuzima zikwiye kuvugururwa kugira ngo abantu barusheho gukingirwa mu buryo bwa rusange, harebwa uburyo hagomba kubakwa ubushobozi bwo gukora inkingo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Umukuru w’igihugu avuga ko 99% by’inkingo Afurika ikenera ziva hanze, ariko muri 2040 bafite intego yo gutanga 60% by’inkingo.

Muri iki cyumweru u Rwanda na Senegal bagiranye amasezerano na BionTech yo gushyiraho inganda zo gukora inkingo, zizatangira kubakwa guhera hagati mu mwaka wa 2022, hakazubakwa ubushobozi bw’ibigo byaho kandi doze zizahakorerwa zikazatangwa muri Afurika.

Iyi ngo n’intambwe ikomeye aho Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika nabyo bigira uruhare runini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka