Afurika bayifashe uko itari birayidindiza – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko idindira ry’umugabane wa Afurika ryaturutse ku kuba ibindi bihugu byarayibonaga nk’umugabane udahuriza hamwe

Perezida Paul Kagame avuga ko hageze ko isura amahanga afite kuri Afurika ihinduka
Perezida Paul Kagame avuga ko hageze ko isura amahanga afite kuri Afurika ihinduka

Perezida yabitangarije mu ijambo rifungura inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nzeri 2018.

Yavuze ko gufata Afurika nk’umugabane urimo amacakubiri no kudakorana, byatumye idashobora gushyira imbere inyungu ibihugu biyigize bihuriyeho.

Yagize ati “Ubu ibihe byarahindutse ni yo mpamvu rero n’uburyo Afurika isangiza Isi icyo igambiriye bigomba guhinduka.

“Ikiriho ku mugabane wacu ubungubu ni ugushyirahamwe binyuze mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika no mu miryango y’ubufatanye mu turere.”

Yongeyeho ko kuba imiyoborere ya kera ikomeje kugenda icika muri Afurika ariko bikazana amakimbirane n’imvururu nk’uko byagendaga mu bihe byashize.

Yavuze ko ibyo byatumye Afurika yongera guha umwanya iby’ibanze kugira ngo yongere yisuganye kandi ihindure uburyo bw’imikorere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka