Afghanistan: Igihugu umugore atemerewe kugira izina rye bwite
Umugore wo Burengerazuba bwa Afghanistan, wahawe izina rya Rabia, yagiye kwa muganga yumva afite umuriro mwinshi. Umuganga yaramupimye asanga afite Covid-19.
Rabia, yasubiye mu rugo ku mugabo we, amuha ‘ordonance’ (urupapuro rwa muganga) yari yahawe na muganga, kugirango amugurire imiti. Umugabo abonye izina ryanditse kuri ‘ordonance’, yahise atangira gukubita Rabia, amuziza kuba yaratanze izina rye ku wundi mugabo atazi.
Ibi byabaye kuri Rabia, ni ibintu bisanzwe aho muri Afghanistan, nk’uko igitangazamakuru BBC kibivuga.
Aho muri Afghanistan, akenshi imiryango itegeka igitsina gore guhisha amazina yabo no kutayabwira abantu bo hanze y’umuryango. Gukoresha izina ry’umugore mu ruhame ntibyishimirwa na benshi, ndetse hari ababifata nk’aho ari igitutsi.
Abagabo benshi muri icyo gihugu batinya kuvuga amazina ya bashiki babo, abagore babo cyangwa se ba nyina. Aho kuvuga amazina yabo, bahitamo gukoresha amagambo nka ‘mama wa kanaka’, ‘mushiki wa kanaka’ cyangwa se ‘umukobwa wa kanaka’; ndetse no mu gihe havutse umwana w’umukobwa, amategeko avuga ko ku cyemezo cy’amavuko handikwaho izina rya se gusa.
Ikibazo cyo kutagira izina ku bagore gitangira hakiri kare, kuko umwana ukivuka ahabwa izina hashize igihe kinini. Mu gihe ashatse umugabo, ntabwo izina rye rigaragara ku rupapuro rutumira mu birori by’ubukwe.
Iyo arwaye, ntabwo izina rye rishyirwa ku mpapuro zo kwa muganga. Mu gihe apfuye na bwo izina rye ntabwo rigaragara ku rupapuro rwemeza ko yapfuye, habe no ku mva ye.
Ibi byatumye bamwe mu bagore b’aho muri Afghanistan batangiza ubukangurambaga bwo guharanira ko bemererwa gukoresha amazina yabo bwite, uko babyifuza.
Umwe mu batangije ubu bukangurambaga bwahawe izina ‘Where is my name? (Izina ryanjye riri he?)’, Laleh Osmany, avuga ko yari arambiwe kwamburwa icyo we afata nk’uburenganzira bw’ibanze.
Avuga ko ubukangurambaga yatangije mu myaka itatu ishize butangiye gutanga umusaruro, aho Guverinoma ya Afghanistan iri hafi kwemeza ko izina ry’umubyeyi w’umugore na ryo ryakwandika ku rupapuro rw’amavuko y’umwana.
BBC iravuga ko umwe mu byegera bya Ashraf Ghani, Perezida wa Afghanistan, yemeje ko uyu muperezida yategetse urwego rushinzwe irangamirere kwiga ku buryo itegeko rigenga iyandikwa ry’amakuru yerekeye abanyagihugu ryavugururwa, kugira ngo abagore na bo bemererwe kugira amazina yabo ku byangombwa by’umwana ,birimo irangamuntu ndetse n’icyemezo cy’amavuko.
Gusa nubwo iri tegeko ryakwemezwa, Laleh Osmany na bagenzi be baracyafite urugamba rukomeye, dore ko hari benshi aho muri Afghanistan batifuza izi mpinduka harimo na bagenzi be b’abagore.
Umwe muri bo yagize ati “Iyo umuntu ambajije izina ryanjye, ngomba gutekereza ku cyubahiro cya musaza wanjye, icya data n’icy’umukunzi wanjye. Ndifuza kwitwa umukobwa wa papa wanjye, mushiki wa musaza wanjye, no mu gihe kizaza nkazitwa umugore w’umugabo wanjye na mama w’umuhungu wanjye”.
Mu muco wa Afghanistan, umugore mwiza ni utagaragara kandi ntiyumvikane, nk’uko byemezwa n’umuhanga mu mibanire y’abantu Ali Kaveh.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo ari muli Afghanistan gusa.Ni mu bihugu by’Abaslamu hose ku isi.Urugero,Abagore b’Abaslamu ntibemerewe kujya guhamba bene wabo ku irimbi.Mu Musigiti,Abagore ntabwo bicarana n’abagabo.Nta nubwo bahabwa inshingano mu idini.Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.