Afghanistan: Abantu 21 bahitanywe n’igisasu, 33 barakomereka

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Umuvugizi wa Polisi muri Afghanistan, yavuze ko imibare y’abaguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku Musigiti i Kabul yazamutse, ubu abapfuye bakaba bamaze kuba 21 mu gihe abakomeretse ari 33.

Nta wahise yigamba iby’icyo gitero, kikaba ari igitero cy’ubwiyahuzi gikomeye kibaye muri Afghanistan, kuva Abatalibani bafata ubutegetsi mu mwaka ushize. Bivugwa ko abana ari benshi bakomeretse.

Umutwe wa ‘Islamic State’ mu Cyumweru gishize, wigambye ko ari wo wishe Umuyobozi ukomeye w’idini w’Umutalibani, yiciwe aho mu Mujyi wa Kabul.

Uwabonye ibyo kurasa uwo musigiti biba, ariko utifuje ko amazina ye avugwa kuko atari yemerewe kuvugana n’itangazamakuru, yavuze ko igisasu cyaturikijwe n’umuntu w’umwiyahuzi kigahitana abantu harimo n’uwari uyoboye amasengesho.

Yongeyeho ko abandi bantu basaga 30 bakomeretse, mu gihe ibitaro by’Abataliyani byakira indembe muri Kabul (The Italian Emergency hospital), byatangaje ko abantu 27 b’Abasivili ari bo bakomeretse harimo n’abana batanu, bakaba bazanywe kuri ibyo bitaro bavanywe aho igisasu cyaturikiye, gusa ngo hari impungenge ko imibare y’abakomeretse ishobora gukomeza kuzamuka.

Khalid Zadran, Umuvugizi wa Polisi aho i Kabul, yemeje iby’icyo gitero, cyabereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Kabul.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yamaganye icyo gitero cy’ubwiyahuzi ariko anizeza ko “abakoze ibyo byaha bazashyikirizwa ubutabera bidatinze, kandi bazahanwa".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka