AFC/M23 yihanganishije ababuriye ababo mu gitero cyiswe icy’iterabwoba
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Ihuriro AFC / M23 ryihanganishije abaturage b’i Bukavu nyuma y’igitero cyiswe icy’iterabwoba cyagabwe ku mbaga yari iteraniye mu biganiro byahuje abaturage n’ubuyobozi bwa AFC/M23.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 buravuga ko icyo gitero cyateguwe na Perezida Félix Tshisekedi n’abo bafatanyije umugambi w’ubugizi bwa nabi.
AFC/M23 iravuga ko icyo gitero cyaguyemo abantu benshi barimo n’abari muri uwo mugambi mubisha, babiri muri bo bakaba bafashwe, hakaba hakomeje gushakishwa n’abandi bafatanyije.
Itangazo rya AFC/M23 riravuga ko amabwiriza yo kugaba icyo gitero yatanzwe Perezida Félix Tshisekedi ubwo yagiranaga ibiganiro n’uwahoze ari Guverineri wirukanywe i Bukavu.
AFC/M23 yavuze ko icyo gitero byanze bikunze kizagira ingaruka ku bagiteguye.
Ohereza igitekerezo
|
m23 izakomeza mpaka igeze ku ntego zayo kandi turayisyigikiye nkabanyarwanda