AFC/M23 yemeje ko Joseph Kabila yageze i Goma
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, nibwo ubuyobozi bwa AFC/M23, Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwatangaje ko bwishimiye ko uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange, yageze mu bice bagenzura.

Mu butumwa wacishije ku rubuga nkoranyambaga, umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yagize ati "Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe".
Ni ubutumwa bwashimangiwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, aho yagize ati “AFC/M23 itangaje ko inezerewe kubera ko uwahoze ari Perezida na Senateri w’icyubahiro, umusirikare w’abaturage, Joseph Kabila Kabange, yageze mu bice bigenzurwa na M23/AFC. Harakabaho impinduramatwara.”
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko kujya i Goma kwa Kabila ari amahitamo meza.
Yagize ati “Gutaha k’umunyapolitiki ukomeye kwakiriwe neza. Yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro yahatiwe kujyamo. I Goma, JKK ahawe ikaze, mu gice cyonyine cy’igihugu kitabamo ibyemezo bigamije inyungu bwite z’abantu, gufunga bifite impamvu za politiki, igihano cy’urupfu, ivanguramoko, imvugo z’urwango.”
Joseph Kabila wayoboye RDC mu gihe cy’imyaka 18, aheruka kwamburwa ubudahangarwa na Komisiyo idasanzwe ya Sena yari ifite inshingano zo gusuzuma ubusabe bwo kubumwambura.
Ni umwanzuro wafashwe ku bwiganze bw’amajwi y’Abasenateri bo muri icyo gihugu, ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, bemeza kumwambura ubudahangarwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye ko yabwamburwa kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.
Joseph Kabila yatangiye kwibasirwa cyane n’ubutegetsi bw’icyo gihugu guhera mu 2023, bituma mu mpera z’uwo mwaka afata umwanzuro wo guhungira muri Afurika y’Epfo.
Ibyaha ashinjwa bihuzwa n’uruzinduko aheruka kugirira mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko urwo ruzinduko rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi ba AFC/M23.
Nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa, Kabila yahakanye amakuru avuga ko yasuye Goma mu kwezi gushize, asobanura ko ahubwo ateganya gusura uyu mujyi mu minsi mike iri imbere.
Ni ubutumwa yatanze ku wa 23 Gicurasi 2025 ubwo yasubizaga Leta ya RDC irimo kumukurikirana, imushinja kuba mu buyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura uyu mujyi kuva tariki ya 27 Mutarama.
Yagize ati “Nyuma y’igihuha cyoroheje cyatambutse ku mihanda cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kivuga ko nageze i Goma, aho nteganya kujya mu minsi mike iri imbere, Leta ya Kinshasa yafashe icyemezo gihamya uburyo demokarasi itakiri mu gihugu cyacu.”
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko n’iyo yaba yaragiye i Goma, atari akwiye kubiryozwa kuko yari kuba yagiye kuganira n’Abanye-Congo bagenzi be, cyane ko na Leta ya RDC ubwayo iri mu biganiro na AFC/M23 muri Qatar kuva muri Werurwe 2025.
Ati “Nakwibutsa ko Leta ya Kinshasa yemeye kera kabaye kwicarana na AFC/M23 mu byumweru byinshi bishize i Doha, nubwo mu buryo budasanzwe, ikomeza kugaragaza ko ari icyaha kuba abandi Banyekongo bavugana.”
Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo gufunga banki i Goma na Bukavu, yitwaje ko iyi mijyi igenzurwa na AFC/M23. Ni icyemezo iri huriro ryamaganye, rigaragaza ko gufatira amafaranga y’abaturage ari icyaha cyibasira inyokomuntu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|