AFC/M23 yavuze ko izasubiza yivuye inyuma ibitero bishya bya FARDC
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko uzasubiza “mu buryo bukomeye kandi bujyanye n’uburemere bw’ibitero” mu gihe haba hari ibindi bitero bishya byagabwa ku duce ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bikubiye mu itangazo AFC/M23 yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Kamena 2026, rivuga ko muri Gicurasi 2026 ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije zakajije ibitero byo ku butaka no mu kirere ku bice bituwe cyane ndetse no ku birindiro byayo.
Uyu mutwe uvuga ko ibyo bitero byagaragaye cyane cyane mu duce twa Minembwe, Masisi, Numbi na Walikale.
AFC/M23 kandi yavuze ko iri gukurikiranira hafi iyoherezwa ry’ingabo nyinshi, intwaro ziremereye n’ibikoresho bya gisirikare byoherezwa na Leta ya Kinshasa mu bice bitandukanye biberamo intambara, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23, ribivuga, ibyo bishobora kuba ari imyiteguro y’ibitero bishya bishobora kugabwa ku baturage no ku birindiro byayo.
Uyu mutwe wavuze ko nibaramuka bagabweho ibindi bitero, utazagarukira gusa ku kurinda aho uri, ahubwo ko uzafata “ingamba zose zikenewe” kugira ngo usubize inyuma ingabo zihanganye nawo ndetse unashyireho uburyo bwo kurinda abaturage n’ibyabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|