Abongereza bahangayikishijwe n’ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II urembye

Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza ’Buckingham Palace’ bitangaza ko abaganga bacungiye hafi ubuzima bw’uyu mubyeyi uyoboye Umuryango w’ibihugu 54 byo ku Isi bikoresha Icyongereza birimo n’u Rwanda.

Umwamikazi Elizabeth II
Umwamikazi Elizabeth II

Umwamikazi Elizabeth II w’imyaka 96 y’ubukure, ayoboye Ubwami bw’u Bwongereza ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Commonwealth kuva mu myaka 70 ishize.

Abaganga bacungiye hafi ubuzima bwa Elizabeth II banatumiye n’abana be, Prince Charles (warazwe Ingoma), Princess Anne, Prince Andrew, Prince Edward na Prince Harry mu bitaro by’i Balmoral Castle muri Scottland.

Umwamikazi Elizabeth II atangajwe ko arembye nyuma yo kutitabira Inama yagombaga kuyobora kuri uyu Gatatu, yabayemo no kurahira kwa Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss.

Ku rukuta rwa Twitter, Liz Truss na we yahise yandikaho ko igihugu cyose gihagaritswe umutima n’amakuru aturuka muri ’Buckingham Palace’, guhera ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022.

Truss yakomeje agira ati "Ibitekerezo byanjye ndetse n’ibitekerezo by’abaturage hose mu Bwami bwacu (bw’u Bwongereza), biri kuri Nyiricyubahiro Umwamikazi n’Umuryango we muri aka kanya."

Umwamikazi Elizabeth II uciye agahigo mu kuyobora imyaka myinshi ku Isi, mu ntango z’uyu mwaka wa 2022 yumvise ubuzima bwe butangiye kuba buke, yegurira inshingano Prince Charles uheruka mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi.

Umwanditsi w’amateka y’Umwamikazi, Christopher Wilson yabwiye Televiziyo y’Abarabu Al Jazeera kuri uyu wa Kane, ko yavuganye n’abantu b’i kambere akumva bamubwira ko ubuzima bwa Elizabeth II bugeze ku iherezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka