Abongeleza batatu batangiye urugendo rwa kirometero 6000 ku magare baza mu Rwanda

Abagabo batatu bakora umukino wo gusiganwa ku magare, kuri uyu wa Gatandatu batangiye urugendo rwa kirometero 6.000 ruzarangirira mu Rwanda bakoresheje amagare. Batangaza ko urwo rugendo rugamije gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho by’uburezi bwa siporo byagenewe abana b’u Rwanda.

Pete White w’imyaka 31, Pete Goodwin w’imyaka 28 na Julian Claxton w’imyaka 30, bahereye mu mujyi wa St Bury Edmunds mu Bwongeleza, biyemeje kuzenguruka ibihugu 12 mu minsi 70 harimo Ubudage, Austrarie, Misiri, Sudani, Ethiopiaya na Kenya bagasoreza mu Rwanda.

Uru rugendo rumaze umwaka rutegurwa, rugamije gukusanya ibihumbi by’amapawundi ibihumbi 80, kugura ibikoresho bya siporo bigenewe amashuri 140 yo mu Rwanda, bazaza mu Rwanda bazanye, muri gahunda yiswe Sport For Rwanda.

Ikinyamakuru The East Anglian Daily Times cyo mu Bwongeleza, cyatangaje ko aba bagabo bagitangarije ko ibyo bikoresho bizafasha abana basaga ibihumbi 100 kwiga siporo zitandukanye mu mashuri.

Abo banyonzi b’abongeleza, kuri uyu wa Gatandatu bahuriye ahitwa West Suffolk Wheelers HQ, aho biteguraga gutangira urugendo rwabo.

Banasabye abandi banyonzi kwifatanya nabo mur iurwo rugendo bava Bury berekeza Harwich, aho bari bayobowe na Christopher Spicer, uyobora umujyi wa St. Edmundsbury.

Uyu mujyi Bury niwo uzakira amakipe azaba agiye mu myitozo y’imikino ngoromubiri bise Rwandan Olympic and Paralympic teams. Ayo makipe azaba agiye kwitoreza amasiganwa bise London 2012.

Iryo tsinda ry’abonyonzi ryiyemeje kugera i Kigali mbere y’uko ikipe y’u Rwanda y’Imikino ngororamubiri ihaguruka, kugira ngo bazayiherekeze mu rugendo.

Urwo rugendo ku igare ruri, yo gukusanya inkunga yo guteza imbere siporo mu Rwanda, ingana n’ibihumbi 80 by’ama pound (£80,000) muri uyu mwaka 2012 kugira ngo hazagurwe ibikoresho by’uburezi bwa siporo bizahabwa amashuli 140 agatangira kuyishyira mu mfashanyigisho.

Gasana Marcelin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka