Abofisiye 2 b’u Rwanda basoje amasomo mu Ishuri rya Polisi ya Turukiya

Abofisiye babiri muri Polisi y’u Rwanda, IP. Vedaste Nsabimana na IP. Gaston Gatsinzi, bari mu basoreje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi ya Turukiya.

Ibirori byo gusoza ayo masomo byabaye ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 23 Nyakanga, byitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Charles Kayonga, wabashimiye akanabifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukorera Igihugu.

Umwe mu bofisiye b’u Rwanda IP Vedaste Nsabimana, ari mu banyeshuri batsinze neza, ndetse yashyikirijwe igihembo na Perezida wa Turkey Recep Tayyip Erdoğan.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan yashimiye abasoje amasomo yabo muri rusange umutima w’ubutwari n’ubwitange bagize n’umusanzu bagiye gutanga mu gukorera igihugu.

U Rwanda na Turukiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1980, ndetse muri Mutarama 2023 binyuze kuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Umubano washimangiwe no gufungura za ambasade ku mpande zombie ndetse muri Mutarama 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano arimo imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Turkish Radio and Television Corporation; ubutabazi ku mpanuka z’indege za gisivili n’iperereza ribyerekeye; itangazamakuru n’itumanaho n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turukiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.

Turukiya kandi yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda birimo kurangiza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center, kubaka BK Arena ndetse ni na bo bavuguruye Stade Amahoro.

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations to IPs of RNP for their achievement. Ikaze mu rwa Gasabo turwubake, ruzira icyahungabanya ituze n amahoro y abaturaRwanda!

Elie H. yanditse ku itariki ya: 24-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka