Abitabiriye ‘Meet Rwanda in China’ bashishikarijwe gushora imari mu Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguriye imiryango ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza umuhate wa Guverinoma mu gushyiraho imikorere myiza, kugira ngo abashoramari bagere ku ntego zabo.

Ambasaderi Kimonyo yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyiswe ‘Meet Rwanda in China’, kigamije kugaragaza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda no kumenyekanisha ibihakorerwa (Made in Rwanda), guteza imbere ubukerarugendo n’umuco, no guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Bushinwa kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Igikorwa cya Meet Rwanda in China, kirimo kubera mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 kugera ku ya 2 Kanama 2025. Cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Ambasaderi James Kimonyo, yahamagariye cyane abitabiriye umunsi wa Mbere w’iki gikorwa gusura u Rwanda, kugira ngo babashe kuvumvura amahirwe menshi Igihugu gifitiye abashoramari. Biteganyijwe ko sosiyete zirenga 200 zo mu nzego zitandukanye mu Bushinwa zizitabira iki gikorwa.

Muri iki gikorwa biteganyijwe ko hazaba ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru ku bucuruzi, bizakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi Mpuzamahanga (China Council for the Promotion of International Trade).



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|