Abitabiriye inama ya OIF bahurije ku kwita ku bibazo byugarije isi

Abakuru ba za guverinoma n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), basabye ko uyu muryango wakongera imbaraga mu gushakira umuti ibibazo bihangayikishije isi.

Inama rusange ngarukamwaka ya OIF yatangijwe kuri uyu wa Kane
Inama rusange ngarukamwaka ya OIF yatangijwe kuri uyu wa Kane

Babisabye mu muhango wo gufungura ku mugaragararo inama ya 17 y’uyu muryango iri kubera mu mujyi wa Erevan muri Armenia.

Perezida wa Niger Mahamadou Isoufou yavuze ko mu bibazo bikomeye isi na Afurika by’umwihariko harimo icy’ibitero by’iterabwoba mu gace ka Sahel, asaba ko uyu muryango wagira icyo ukora mu guhangana na byo.

Ati “Bimwe mu bihugu bigize uyu muryango byugarijwe n’ibitero by’iterabwoba. Ibyo bihugu bikeneye ubufasha bwa bw’umuryango w’abibumbye n’ubw’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa by’umwihariko.

“Ikindi kibazo ni icy’abimukira bimuka mu buryo butemewe. Uyu muryango ugomba guhagarika impfu z’abimukira mu butayu no mu nyanja ya Méditerranée.”

Uretse ibi bibazo hanavuzwe icy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage mu bihugu bimwe bya Afurika, usanga kikiri imbogamizi ku iterambere ry’ibyo bihugu. Hanavuzwe ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere riri gutuma ubushyuhe bw’isi bwiyongera.

Minisitiri w’intebe wa Vanuatu, Charlot Salwai, yavuze ko icyo kibazo kitareba umuryango wa OIF gusa, ahubwo n’umuryango w’abibumbye ukwiye kugihagurukira mu maguru mashya kugira ngo urengere ibihugu by’ibirwa kuko ari byo bigeramiwe cyane.

Ati “Ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zikomeje kuba imbogamizi ikomeye by’umwihariko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biri rwagati mu nyanja, kandi ingaruka za byo bishoboka ko abantu batazibona uko bakwiye kuba bazireba.”

Akomeza agira ati “Kwiyongera k’urugero rw’amazi y’inyanja mu bujy’ejuru kugaragagaza ahazaza habi ha muntu by’umwihariko ku bihugu biri rwagati mu nyanja, kandi biri mu bishobora kugerwaho vuba n’ingaruka zo kwiyongera k’ubushyuhe bw’isi. Nitutabona ibisubizo vuba tuzisanga mu isi itagira amahoro arambye n’umutekano.”

Mu bindi byavuzwe bigomba kwitabwaho muri iyi nama ni uguteza imbere abagore n’urubyiruko, by’umwihariko abana b’abakobwa bagahabwa uburenganzira bwo kwiga.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afungura iyi nama yavuze ko urugamba rwa mbere OIF ishyize imbere, ari ugushakira umuti ibibazo by’imibereho mibi y’urubyiruko muri Afurika.

Iyi nama irasoza imirimo ya yo kuri uyu wa Gatanu hatorwa umunyamabanga mukuru mushya uzayobora Francophonie mu myaka ine iri imbere. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo afite amahirwe menshi yo gutorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko "bahanyanyaza" bakareba niba bakuraho IBIBAZO isi yikoreye:Ubukene,Intambara,Ubushomeli,Ibiza,Indwara,urupfu,etc...Gusa barimo gushakira UMUTI ahantu hatariho.Bible ivuga ko abantu badashobora gukemura ibibazo by’isi.Muli Jeremiah 10:23,haravuga ngo:"It doesn’t belong to man to direct his steps".Imana yatweretse kuva kera uburyo IBIBAZO byose by’isi bizavaho.Ikibazo nuko abantu batemera ibyo Bible ivuga,nyamara bizabaho nta kabuza.It is a matter of time.Muli Daniel 2,umurongo wa 44,havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,yishyirireho ubwayo.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,ubwo butegetsi buzahabwa Yesu.Hanyuma agire isi paradizo.Niwo MUTI wonyine.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi batawuzi kandi byanditse muli Bibles zabo.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka