Abishwe n’imitingito muri Myanmar na Thailande barenze 150

Abantu barenga 150 bagwiriwe n’ibikuta by’inyubako zasenywe n’imitingito ibiri ikaze harimo umwe ufite ubukana bwa 7.7 n’undi ufite ubwa 6.4, yibasiye Myanmar ndetse igera no muri Thailande bituranye.

Iyo mitingito yombi yasenye inyubako zitandukanye harimo n’iz’imiturirwa, ndetse isenya n’ibindi bikorwa remezo binyuranye.

Televiziyo y’igihugu ya Myanmar, MRTV, yatangaje ko muri Myanmar hamaze gupfa abantu 144, mu gihe abakomeretse ari 732. Muri Thailande naho, iyo mitingito imaze kwica abantu bagera ku icyenda (9), baguye mu Mujyi wa Bangkok, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwaho.

Amashusho yafatiwe mu Murwa mukuru wa Myanmar, Naypyidaw, yerekanye inyubako nyinshi zisanzwe zikoreshwa n’abakozi ba Leta zisenyuka, ndetse n’abashinzwe ubutabazi barimo bakurura abantu babakura munsi y’ibikuta byabagwiriye.

Umuyobozi wa gisirikare muri Myanmar yavuze ko bigaragara ko imibare y’abishwe n’iyo mitingito ikomeza kwiyongera.

Muri Thailande inyubako y’amagorofa 33 yari ikirimo kubakwa yasenyutse, ihinduka ivumbi ryasibye hafi y’aho yarimo yubakwa, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abantu bari bari kuri iyo nyubako biruka, bahunga mu gihe yari iguye.

Muri Birmanie na ho uwo mutingito umaze kwica abantu 20, mu gihe abandi benshi bakomeretse bakaba bari mu bitaro binini byo mu Murwa mukuru wa Birmanie, mu gihe ibikorwa remezo byinshi byasenyutse.

Kubera ubwinshi bw’abakomeretse, ibitaro byabuze ubushobozi bwo kwakira bose, ku buryo hari bamwe bari baryamye ku butaka hanze ndetse n’imirambo imwe itarabona uko ishyirwa mu buruhukiro, nyuma y’uwo mutingito utunguranye wasenye byinshi aho mu Murwa mukuru Naypyidaw, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025.

Bamwe muri abo bakomeretse bagezwaga kwa muganga buzuyeho ivumbi, kubera ko inzu nyinshi zasenyutse ivumbi ryuzura mu mihanda.

Umwe mu baganga aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP yagize ati "Abantu benshi bakomeretse barimo barakomeza kwisuka baza. Sinigeze mbona ibintu bimeze bitya na rimwe, turimo kugerageza gufasha abantu mu buryo bwose bushoboka, gusa ni ibintu bikomeye".

Ati “Inkomere zimwe zirimo zirataka kubera ububabare, abandi ntibavuga kubera ihahamuka, abandi barimo bagendana za serumu hanze kubera ko nta bitanda bihagije bihari”.

Ikibazo gikomeye kandi ngo ni uko aho kwakirira abarwayi, ahenshi hasenyutse nk’uko byemezwa n’abashinzwe ubutabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka