Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd

Umucamanza mukuru muri Minnesota yafashe icyemezo cyo kongera uburemere bw’icyaha ku mupolisi wishe umwirabura George Floyd muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu umucamanza yemeje ko Dereck Chauvin, akurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Akimara gufatwa, Dereck Chauvin wishe umwirabura yabanje gukurikiranwaho icyaha cyo kwica atabigambiriye, ibintu byarakaje abaturage benshi, bigatuma bajya mu muhanda, basaba ubutabera nyabwo kuri Floyd.

Amategeko mpanabyaha agenderwaho muri Amerika, ateganya ko icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake gihanishwa igihano cy’imyaka 40 y’igifungo, naho icyaha cyo kwica utabigambiriye kigahanishwa imyaka 25 y’igifungo.

Abapolisi batatu bari kumwe mu kazi na Dereck Chauvin, ubwo yatsikamiraga George Floyd ku ijosi akarinda ahera umwuka, bahanishijwe kwirukanwa burundu mu kazi, ariko na bo ngo bagiye gufatwa bakurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Ibi bikaba ari byo abigaragambyaga bahoraga basaba mu by’ibanze byakorwa, kugira ngo Floyd ahabwe ubutabera. Abo mu muryango wa Floyd, bakaba batangaje ko iyi ari intambwe nziza itewe ku butabera, nk’uko byatangajwe na Ben Crump uhagarariye uyu muryango mu mategeko.

Yagize ati “Dushimishijwe no kumva iyi nkuru, mbere y’uko dushyingura George Floyd”.

Biteganyijwe ko Floyd azashyingurwa mu cyumweru gitaha, umuhango uzabera mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, aho yavukiye.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABIRABURA BAGOMBA GUHABWA UBUTABERA HATABAYEHO KUBAGAMA"TUNEJEJWE N’ICYEMEZO CYAFASHWE N’URUKIKO CYO GUHINDURA ICYAHA UYU MU POLICE YAKOZE AKABA AGIYE GUHANWA N’ITEGEKO"
MWAKOZE KUTUGEZAHO AYAMAKURU!

tuyisenge jmv yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

Birababaje ku gihugu nka America umuntu kwica undi agahanishwa igihano cyo kwirukanwa ku kazi gus!

GERARD yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka