Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda n’iza Uganda basoje inama yiga ku mutekano wo ku mipaka

Iyi nama izwi nka Proximity Commanders, yaberaga mu Mujyi wa Kabale n’uwa Mbarara, kuva tariki 30 Nzeri 2025, yahuje abayobozi ba Diviziyo ya Kabiri ya UPDF hamwe na Diviziyo ya Gatanu ku ruhande rwa RDF, yibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, no kunoza imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage batuye ku mipaka ihuza ibi bihugu.

Ubwo yasozaga iyi nama, Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’Igihugu cya Uganda, Maj Gen Francis Takirwa, yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo n’ibitekerezo byubaka batanze mu biganiro byahuje impande zombi.

Yagarutse kandi ku kamaro k’ubufatanye buhoraho mu guhangana n’ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka, asaba impande zombi gukomeza gusangira amakuru kenshi no kunoza imikoranire.

Yashimangiye kandi ko ubufatanye nk’ubu bugaragaza ubushake bw’ubuyobozi burangajwe imbere n’Abagaba b’Ikirenga b’Ingabo ku mpande z’ibihugu byombi, mu gukemura ibibazo bihuriweho.

Maj Gen Takirwa yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ku buyobozi bwabo bufite icyerekezo, bwatumye iyi gahunda ibaho.

Yashimiye kandi n’Abakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi ku ruhare bagize mu itegurwa ry’iyi nama, agira ati “Impande zombi zungukira mu mutekano usesuye kuko abaturage bashobora gukora ubucuruzi n’ibindi bikorwa mu mutekano n’ituze, bazi ko umutekano wabo ucunzwe neza.’’

Ku munsi wa Mbere w’iyi nama, izi ntumwa zagiriye uruzinduko ku cyicaro cy’Akarere ka Kabale, baganirizwa ku rugendo rw’iterambere ryako mbere yo gutangira inama.

Iyi nama yasozwaga uyu munsi, yakurikiraga iyaherukaga guhuza abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda n’abo mu za Uganda, yabereye mu Karere ka Nyagatare muri Kamena 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka