Abayobozi ba Afurika basabye ko umubano n’u Burayi ushingira ku bikorwa

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, kuva ku wa Kane tariki 17 kugeza tariki 18 Gashyantare 2022, bahuriye mu nama isanzwe ihuza iyi migabane yombi yari ibaye ku nshuro ya gatandatu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ahazaza .

Inama ya AU-EU i Buruseli
Inama ya AU-EU i Buruseli

Umubano hagati y’imigabane yombi wagiye uzamo agatotsi, harimo nk’amakimbirane ashingiye ku nkingo za Covid-19, ibibazo byabimukira, kutumvikana ku bibazo byo guhirika ubutegetsi muri Afurika, n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abacancuro b’Abarusiya ku mugabane wa Afurika.

Perezida wa Senegal, Macky Sall, ubu uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yagize ati “Icyifuzo cyacu kimwe nk’Abanyafurika n’Abanyaburayi muri iyi nama, ni ukugera ku bufatanye bushya, kandi bushingiye ku bikorwa.”

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, igihugu cye kikaba gifite umwanya wa Perezida wa EU, we yagaragaje ko yizera ko iyi inama ya mbere ihuje imigabane yombi kuva mu 2017, ishobora gushimangira icyifuzo cye gikomeye cyo kugirana amasezerano mu bukungu n’imari muri Afurika.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri iyi nama wari ugamije kumvisha abayobozi 40 b’Afurika bari bateraniye i Buruseli ko u Burayi ari we “mufatanyabikorwa wa Afurika wizewe” binyuze mu gushyiraho gahunda y’ishoramari rya miliyari 150 z’amayero mu myaka irindwi iri imbere.

Iyi gahunda ni igice cya mbere cya EU nk’igishushanyombonera cy’ishoramari rya miliyari 300 z’Amayero, mu guhangana n’ishoramari ry’u Bushinwa.

EU ihanze amaso imishinga igera ku icumi irimo ikoranabuhanga rya Internet, ibikorwa remezo by’ubwikorezi, ingufu zisubira mu guhangana n’inguzango zihendutse zituruka mu Bushinwa.

Ikinyamakuru cya The East African, gitangaza ko ku ruhande rw’Abayobozi ba Afurika, ahubwo bagaragaje ko hashyirwaho ingamba zifatika zo gutuma ibihugu by’u Burayi byemerera ikigega mpuzamahanga cy’imari, kongera gutanga amafaranga y’inkunga.

Iyi nama ikaba yarabaye umwanya wo kugaruka ku bibazo byinshi bihangayikishije impande zombi, ikaba yarabaye kandi mu gihe Afurika yugarijwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi rikorwa n’igisirikare, n’amakimbirane muri Etiyopiya, ndetse ibihugu nka Burkina Faso, Guinea, Mali na Sudani, nyuma yo gufatirwa ibihano na AU ntibyabashije guhagatarirwa i Buruseli.

U Burayi kandi bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abacancuro b’Abarusiya mu duce dutandukanye kuri uyu mugabane, nk’uko kugeza ubu isi yose ihangayikishijwe n’ibitero u Burusiya bushaka kugaba kuri Ukraine.

Ibihugu byo mu burengerazuba byamaganye abacanshuro baturutse mu Burusiya boherejwe mu murwa mukuru wa Mali, Bamako, mu gufasha agatsiko kafashe ubutegetsi umwaka ushize, n’ubwo abategetsi ba Mali babihakanye.

U Burayi kandi burateganya ko mu rwego rwo gushimangira umutekano, hagiye kongerwa inkunga mu butumwa bw’amahoro bwa EU.

Indi ngingo nkuru iri mu byagarutsweho, harimo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Afurika yagaragaje ko itishimiye uburyo inkingo zakwirakwijwemo.

Perezida Paul Kagame, ubwo yayoboraga Inama yo ku rwego rwo hejuru mu buzima, nayo yabereye i Buruseli, yagaragaje icyuho hagati y’imigabane yombi mu kubona inkingo, aho yatanze urugero ko mu gihe u Burayi hari hashize amezi atandatu inkingo za mbere zitanzwe, abaturage b’umugabane wa Afurika zari zitarabageraho.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashinje Uburengerazuba ko bugenera umugabane wa Afurika “ibisigaye ku meza yabo”, ndetse umwaka ushize yashinje u Burayi kugira ubugugu muri gahunda yo gusaranganya inkingo.

Ati “Babitse inkingo, batumije inkingo nyinshi kurenza uko abaturage babo bangana. Ubugugu bagaragaje, baradutengushye, cyane cyane iyo bavuga ko ari abafatanyabikorwa bacu.”

EU igaragaza ko miliyoni zirenga 400 zatanzwe mu gikorwa cyo gusaranganya urukingo mu mugambi wa Covax, kandi ikaba isezeranya guha Afurika inkingo miliyoni 450 hagati muri 2022.

Iyi nama kandi yasize EU itangaje ko izongera inkunga yo gufasha inzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika, aho izatanga miliyari imwe y’Amayero azafasha Afurika gukora inkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka