Abaturage bishwe muri Jenoside ntibari abarwanyi, bari abasivili b’inzirakarengane - Me Karongozi

Me André-Martin Karongozi, uhagarariye bamwe mu baregera indishyi z’akababaro (parties civiles), yashimangiye ko urwo rubanza rutagomba kwitiranywa na politiki.

Ni ibyo Karongozi yavuze ubwo urukiko rwamuhaga ijambo mu gusoza iburanisha mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo.

Akomoza ku magambo ya Rwamucyo utarahwemye kumushinja guhagararira u Rwanda muri uru rubanza, kuva mu ntango zarwo, Me Karongozi yibukije urukiko ko we yari ahagarariye abantu ku giti cyabo, aho guhagararira izindi nyungu izo ari zo zose.

Yagize ati "Mpagarariye abantu ku giti cyabo baregera indishyi z’akababaro; nta bubasha nahawe na FPR."

Yakomeje agira ati "Ndibutsa bagenzi banjye bunganira uregwa ko uru rubanza atari urwa FPR."

Me Karongozi yashimangiye kandi ko abantu bagizweho ingaruka n’ibyaha bivugwa muri uru rubanza batari abarwanyi, ahubwo bari abasivili b’inzirakarengane.

Mu magambo ye yagize ati "Abaturage bishwe ntibari abasirikare cyangwa abandi bitwaje intwaro. Abishwe ni abasivile b’inzirakarengane."

Ku bwa Me Karongozi, iburanisha ryagombaga kwibanda ku birego biregwa Dr Eugène Rwamucyo n’uruhare ubushinjacyaha bumushinja, aho kurihindura urubuga rwo kuganiriraho FPR cyangwa amateka y’intambara.

Me Karongozi yasabye urukiko kutemera ibyo yise kugoreka amateka, arusaba gufata icyemezo rushingiye ku bimenyetso no ku byaburanishijwe muri uru rubanza.

Uru rubanza rwa Dr Eugene Rwamucyo rurimo kuburanishwa mu bujurire, biteganyijwe ko ruzapfundikirwa kuri uyu wa 19 Nyakanga.

Mu mpera za 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwari rwahamije Dr Rwamucyo ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Cyakora, Dr Rwamucyo yahisemo kujurira, maze urubanza rw’ubujurire rutangira ku wa 9 Kamena rukaba rugomba kuzasozwa ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka