Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bavuze ko bashaka kurekura Ibrahim Boubacar Keïta

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, bavuze ko bashaka gushyiraho inzibacyuho izaba iyobowe n’igisirikare, mu gihe kingana n’imyaka itatu, ndetse bakanarekura Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, aho ashobora kujya iwe mu rugo.

Abahiritse ubutegetsi barashaka gushyiraho inzibacyuho y'imyaka itatu (Ifoto Internet)
Abahiritse ubutegetsi barashaka gushyiraho inzibacyuho y’imyaka itatu (Ifoto Internet)

Umuvugizi w’itsinda ryoherejwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Uburengerazuba (CEDEAO), mu biganiro n’igisirikare cyahiritse ubutegetsi, yatangaje mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020, ko iyo myaka itatu bihaye ari iyo gushyira ku murongo ibijyanye n’imitegekere n’imiyoborere y’igihugu cya Mali, aho ubuyobozi bukuru bw’igihugu buzaba bufitwe n’umusirikare.

Yanavuze kandi ko mu baminisitiri bazaba bagize guverinoma, abenshi bazaba ari abasirikare. Uyu muvugizi, yatangaje kandi ko Ibrahim Boubacar Keïta ahita arekurwa akaba ashobora guhita ajya iwe.

Ngo afite n’uburenganzira bwo kujya aho ashaka nta kibazo, mu gihe yaba akeneye kwivuza cyangwa no gukora ibindi bikorwa.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé, na we ugifungiye mu nkambi ya gisirikare ya Kati, azahabwa inzu icungiwe umutekano azabamo mu murwa mukuru Bamako.

Umunsi wa kabiri w’ibiganiro hagati y’igisirikare cyahiritse ubutegetsi n’intumwa zohererejwe na CEDEAO, warangiye nta ngingo zihamye zishyizweho umukono. Ibiganiro bikaba bikomeza kuri uyu wa mbere, tariki 24 Kanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka