Abasirikare 46 ba Côte d’Ivoire bari bafungiye muri Mali barekuwe

Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yatanze imbabazi ku basirikare 46 ba Côte d’Ivoire, bari baramaze gukatirwa n’inkiko za Mali, igihano cyo gufungwa imyaka makumyabiri(20).

Tariki 10 Nyakanga 2022, nibwo abo basirikare bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Mali, bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Nyuma gato harimo batatu muri abo basirikare bari barafatiwe muri Mali, barekuwe barataha kuko bari abagore, hasigara 46.

Abo 46 ni bo baburanishijwe n’inkiko za Mali, bakatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 20 muri gereza, umwanzuro w’urukiko wasomwe ku itariki 30 Ukuboza 2022.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, Colonel Abdoulaye Maïga kuri televiziyo y’icyo gihugu, ku wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, yagize ati, “Nyakubahwa Colonel Assimi Goïta, Perezida w’inzibacyuho, akaba n’Umukuru w’igihugu, yatanze imbabazi ku basirikare 49 bari barakatiwe n’inkiko za Mali”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka