Abashakashatsi b’Abarusiya bagiye muri Afurika y’Epfo kwiga kuri Omicron

Itsinda ry’abashakashatsi baturutse mu Burusiya bageze muri Afurica y’Epfo aho bagiye kwiga ku bwoko bushya bwa Corona yihinduranyije bwiswe Omicron, buherutse kuhagaragara.

Ibi byatangajwe ku rubuga rwa Tweeter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, aho yavuze ko aba bashakashatsi bazanye na Labaratwari igendanwa.

Abo bashakashatsi bageze muri Afurica y’Epfo nyuma y’ubutumire bwa Perezida Cyril Ramaphosa, buha ikaze abashakashatsi baturutse impande zose z’isi, kwiga kuri ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Omicron.

Perezida Ramaphosa yari aherutse gutangaza ko iki cyorezo kizatsindwa niba amaharanga ashyize hamwe mu bijyanye no guhanahana amakuru, ubunararibonye ndetse n’ubushobozi.

Iri tsinda ry’abashakashatsi rizaba rikuriwe n’umujyanama muri Minisiteri y’Ubuzima mu kurwanya Covid-19, Prof Koleka Mlisana.

Muri Afurika y’Epfo ni ho abahanga muri siyansi baherutse kuvumbura ubwoko bwa Covid-19 yihinduranyije, Omicron, iki gihugu kikaba cyarinjiye mu nkubiri ya kane ya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka