Abasaga miliyoni 100 muri Afurika bugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere – Ubushakashatsi

Raporo y’Umuryango ushinzwe iby’iteganyagihe kui si (World Meteorological Organization ‘WMO’) ivuga ko abantu bagera kuri Miliyari 1.3 bagerwaho n’ingaruka zikomeye, zirimo n’ubukene bukabije kubera uko Umugabane wa Afurika ukomeza kugira igipimo cy’ubushyuhe kizamuka cyane kandi ku buryo bwihuse cyane ugereranyije n’uko bimeze ku isi muri rusange.

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko abantu basaga miliyoni 100 “bari mu bukene bukabije” hirya no hino muri Afurika, kandi bakaba batewe ubwoba n’ubwiyongere bw’imihindagurikire y’ikirere bushobora no gutuma ibibuye by’urubura ‘glaciers’ bikeya Afurika yari isigaranye bishonga mu myaka makumyabiri iri imbere.

Iyo raporo yasohotse ejo ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, yagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyari 1.3 ku Mugabane wa Afurika, barimo guhura n’ingaruka zikomeye ziterwa n’ubushyuhe bukabije bukomeza kuzamuka kandi mu buryo bwihuse ugereranyije n’uko bimeze ku si muri rusange, mu gihe ibihugu 54 bigize Umugabane w’Afurika bisohora umwuka uhumanya ikirere utagera no kuri 4 % by’umwuka uhumanya ikirere wo ku isi yose.

Josefa Leonel Correia Sacko, Komiseri ushinzwe ubukungu bw’icyaro n’ubuhinzi muri Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, yagize ati “Kugeza mu 2030, biteganyijwe ko ugereranyije, abantu bagera kuri miliyoni 118 bari mu bukene bukabije bazahura n’ibibazo by’amapfa, imyuzure n’ubushyuhe bukabije muri Afurika, mu gihe nta ngamba zihamye zo gushaka umuti w’icyo kibazo zishyizweho ”.

Iyo raporo ya ‘WMO’ isobanura ko abantu bari mu bukene bukabije, ari abatungwa n’atagera ku Idolari 1.90 ku munsi.

Sacko ati “Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, imihindagurikire y’ikirere ishobora kuzagabanya umusaruro mbumbe ku kigero cya 3% mu mwaka wa 2050”.

Ati “Uretse kuba ibintu bigaragarira amaso bigenda birushaho kuba bibi, hari n’umubare w’abagerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere ugenda uzamuka”.

Umunyamabanga mukuru wa ‘WMO’ Petteri Taalas, yavuze ko ibipimo by’ubushyuhe byari biriho umwaka ushize, byakomeje kuzamuka muri Afurika, ibyo bikazabyara ibiza birimo imyuzure, inkangu, amapfa, kandi ibyo ngo ni byo biranga imihindagurikire y’ikirere.

Iyo raporo ivuga ko urugero rw’ubushyuhe mu myaka 30 uhereye mu 1991-2020, ruri hejuru cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka 30 uhereye mu 1961-1990, kandi ibyo bimeze bityo mu turere twose twa Afurika.

Muri iyo raporo kandi byavuzwe ko gushonga kw’ibibuye by’urubura biba hejuru ya Mount Kilimanjaro, Mount Kenya na Rwenzori yo muri Uganda, ari ibimenyetso by’impinduka zihuse zigiye kuzabaho.

Ibibuye by'urubura byo kuri Kilimanjaro ngo birimo gushonga byihuta ku buryo bihangayikishije
Ibibuye by’urubura byo kuri Kilimanjaro ngo birimo gushonga byihuta ku buryo bihangayikishije

Iyo raporo igira iti “Uko ibyo bibuye by’urubura bimeze muri iki gihe, bigaragara ko gushonga kwabyo kwihuta kurusha iby’ahandi ku isi. Niba ibi bikomeje, bizatuma ibyo bibuye by’urubura bizaba byarashonze burundu, bitarenze umwaka wa 2040”.

Irongera ati “Mount Kenya iteganyijwe gushonga mu myaka icumi mbere y’aho, ibyo bikazatuma uwo ufatwa nk’umusozi wa mbere utakaje urubura rwawo rwose, bitewe n’ingaruka z’ibikorwa bya muntu bitera imihindagurikire y’ikirere.”

N’ubwo ibyo bibuye by’urubura bigira uruhare ruto mu kongera ingano y’amazi, ariko ngo muri Afurika bigira akamaro gakomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndetse no mu bya Siyansi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka