Abarwanyi ba Wazalendo bigaragambirije ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi

Abarwanyi ba Wazalendo n’indi mitwe bafatanyije kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, bigaragambirije ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bashaka kwinjira mu Rwanda.

Abarwanyi ba Wazalendo barimo kwigaragambya ku mupaka muto
Abarwanyi ba Wazalendo barimo kwigaragambya ku mupaka muto

Abo barwanyi batari bake, babyukiye ku mupaka uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi baririmba indirimbo zimwe zizwi mu Rwanda mu kubyina intsinzi.

Ni abarwanyi bari bitwaje intwaro zitandukanye ariko ntibinjiye ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo begereye umupaka ku ruhande rwa Congo baririmba indirimbo zitandukanye, bashyira imbunda hejuru nk’abashaka kurasa.

Ni ibikorwa byo kwiyerekana byarangiye basubiye inyuma mu mujyi wa Goma, bagaragaza ko bazatsinda abarwanyi ba M23 ubu babarirwa muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo n’igice kimwe cya Masisi.

Abarwanyi ba Wazalendo bigaragambije mu gihe bakomeje kwicirwa ku rugamba rubahanganishije na M23, ndetse bamwe bakaba baratangiye kuva ku rugamba bagasubira mu bice bavuyemo muri Kivu y’Amajyepfo, Masisi na Butembo.

Intambara yongeye kubura hagati y’ingabo za Congo FARDC, abarinda umukuru w’igihugu, ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi hamwe n’imitwe yihurije muri Wazalendo muri Masisi, aho imirwano yatangiye mu masaha y’ijoro, ndetse abarwanyi ba M23 bongera kwinjira mu mujyi wa Kitchanga bari bamaze ibyumweru bibiri bavuyemo.

Abarwanyi ba M23 bongeye kwinjira muri Kitchanga nyuma y’uko abasirikare benshi ba FARDC n’ingabo z’Abarundi n’abacanshuro bari bayirimo, bategura ibitero kuri M23.

Ku isaa saba z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023, nibwo imirwano ikomeye irimo imbunda ziremerye n’izoroheje zatangiye kumvikana, ndetse abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za FARDC basohoka mu mujyi berekeza i Mweso, abandi bahungira mu kigo cya MONUSCO.

Leta ya Congo yongereye umubare w’ingabo zo kurandura M23

Amaraso akomeje kumeneka mu Burasirazuba bwa Congo kubera imirwano ihuje umutwe wa M23 n’ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe yitwaza intwaro yahurijwe muri Wazalendo.

Nubwo urugamba rwo kwirukana abarwanyi ba M23 rukomeje kunanirana, Leta ya Congo yatangaje ko yateguye abandi basirikare bagomba kuza ku rugamba kurwanya M23, harimo ababarirwa mu bihumbi 65 bamwe bamaze kurangiza amasomo ya gisirikare akarishye mu kurwanira mu mashyamba, hakaba n’abandi babarirwa mu bihumbi 15 bagomba kuza ku rugamba bakirimo kurangiza amasomo.

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ishobora kumenekamo amaraso menshi, kuko abarwanyi barenga ibihumbi bibiri bavuye muri Teritwari ya Butembo bazanywe ku rugamba, naho abandi amagana bakurwa muri Rubelo na Walikale bavuga ko baje kurwanya M23.

Nubwo Leta ya Congo ibwira abaturage ba Congo kujya ku rugamba kurwanya u Rwanda, ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko umutwe wabo ugizwe n’abaturage ba Congo baharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda no kurengera abarimo kwicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aliko kuki basubirayo batarenze umupaka wabo ngo babone isomo bananirwa kujya aho urugamba ruli bakaza kumupaka bakangata imbwa ziragwira

lg yanditse ku itariki ya: 21-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka