Abarwanyi 134 barimo n’aba ‘FDLR’ bishyize mu maboko y’Ingabo za ‘FARDC’

Inyeshyamba 134 zimaze kwishyira mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu yashyizwe mu bihe bidasanzwe (état de siège) mu rwego rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihora iteza intambara zitarangira muri icyo gice cy’Iburasirazuba bwa bw’icyo gihugu.

Nk’uko bitangazwa na Colonel William Amisi, ukuriye Ingabo za Congo zikorera mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, abo barwanyi ngo batanze n’intwaro bari bafite.

Yagize ati “Muri rusange abarwanyi 134 bitwaje intwaro zigera kuri 70 bishyize mu maboko y’Ingabo kuri ‘Etat-major’ y’i Kitchanga”.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo-Kinshasa zikorera muri ako Karere, Major Guillaume Ndjike Kaiko, yavuze ko muri abo barwayi bishyikirije Ingabo za ‘FARDC’ harimo abarwanyi b’Abanyarwanda bo mu mutwe w’inyeshyamba wa ‘FDLR’ ndetse n’abo mu mutwe wa ‘Nyatura Abazungu’, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru AFP.

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri zashyizwe muri ‘état de siège’ guhera ku itariki 6 Gicurasi 2021, bikozwe na Perezida Félix Tshisekedi, mu rwego rwo gufasha Igisikare cya Congo-Kinshasa guhangana n’imitwe yitwaza intwaro ibarizwa muri ako gace k’igihugu.

Icyo gihe Tshisekedi yahagaritse abayobozi b’Abasivili, abasimbuza ab’Abasirikare ndetse n’Abapolisi.

Ubwo yari aho i Kitchanga, General Constant Ndima, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yahamagariye abarwanyi bakibarizwa muri iyo mitwe y’inyeshyamba gushyira intwaro hasi, kuko abaturage barambiwe ubwicanyi bwabo.

General Ndima ari imbere y’abaturage b’aho i Kitchanga, yavuze ko yahaye Ingabo amabwiriza yo gukurikirana izo nyeshyamba nta kuzigirira imbabazi. Ati “Igihe cy’imishyikirano cyararangiye, ubu ntituzongera gushyikirana”.

Perezida Tshisekedi, arasura icyo gice cy’Iburasirazuba bwa Congo-Kinshasa guhera ku itariki 12 Kamena 2021, mu ijambo yavugiye muri Ituri no muri Nord-Kivu yasabye abarwanyi bari mu mitwe y’inyeshyamba kwishyira mu maboko y’Ingabo za FARDC. Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azaguma muri ako karere kugeza tariki 30 Kamena cyangwa nyuma y’aho gato, nk’uko byatangajwe na Tina Salama, umwe mu bavugizi be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka