Abarimo ibyamamare bakomeje kwihanganisha Tanzania nyuma y’urupfu rwa Magufuli

Abantu batandukanye hirya no hino ku isi barimo ibyamamare bakomeye gutanga ubutumwa bugaragaza uko bakozwe ku mutima n’urupfu rwa Perezida Magufuli wa Tanzania, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, bunihanganisha icyo gihugu.

Abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha Abanyatanzaniya
Abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha Abanyatanzaniya

Abatanze ubutumwa, barimo abahanzi, abanyaplitiki n’abandi ariko bakanagaragaza uko bakozwe ku mutima n’urupfu rw’uwo muyobozi, bamwe muri ni aba bakurikira:

Raila Odinga

Mu batanze ubutumwa harimo Raila Odinga, Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.

Odinga yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Perezida Magufuli ndetse n’Abanyatanzania muri rusange, avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Dr John Magufuli, asobanura ko yamugaragarije ubufatanye bukomeye ndetse akanamufasha mu gihe yari amukeneye.

Odinga yagize ati “ Nababajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa Perezida John Magufuli. We n’umuryango we, bari abantu ba hafi cyane kuri njye by’igihe kirekire. Perezida Magufuli yabanye nanjye mu bihe bigoye mu buzima bwanjye, nihanganishije umuryango we ndetse n’Abatanzania muri rusange”.

Cyril Ramaphosa

Undi watanze ubutumwa bwo kwihanganisha Tanzania ni Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo. Abinyujije kuri Twitter yavuze ko amaze kuvugana na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kugira ngo amwihanganishe.

Perezida Ramaphosa yagize ati “Igihugu cya Afurika y’Epfo cyifatanyije na Guverinoma ya Tanzania n’Abanyatanzania bose mu kababaro batewe n’urupfu rwa Perezida John Magufuli. Navuganye na Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, ntanga ubutumwa bwo kubihanganisha muri iki gihe gikomeye barimo”.

Boris Johnson

Minisitri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yagize ati “ Nababajwe cyane n’urupfu rwa Perezida wa Tanzania, Dr John Magufuli, nifatanije n’umuryango we, abantu be ba hafi, ndetse n’Abanyatanzania bose muri iki gihe gikomeye”.

Bobi wine

Mu bandi batanze ubutumwa bwo kwihanganisha Tanzania harimo Umunyapolitiki wo muri Uganda uherutse kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu ahagarariye ishyaka rya ‘National Unity Platform’, Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine.

Abinyujije kuri twitter yagize ati “Umutima wanjye wakozweho cyane n’inkuru y’urupfu rwa Perezida wa Tanzania John Magufuli, nihanganishije Abanyatanzania bose kubera ibi byago bikomeye”.

Zitto Kabwe

Hari kandi Zitto Kabwe, Umuyobozi w’ishyaka ryo muri Tanzania rya ‘Chama cha ACT- Wazalendo’. Abinyujije kuri Twitter nawe yihanganishije Abanyatanzania kubera urupfu rwa Perezida Magufuli.

Yagize ati “Kuri telefoni, navuganye na Visi Perezida wa Tanzania, Mama Samia Suluhu Hassan, ndamwihanganisha kubera urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, John Magufuli”.

Jose Chameleon

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda uzwi nka Jose Chameleon nawe yihanganishije Abatanzaniya.

Yagize ati “Nifatanyije n’abandi kwisi mu kunamira Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli witabye Imana. Aruhukire mu mahoro y’iteka ryose. Nihanganishije Abanyatanzaniya bose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali today murabagabo 2 muratunezeza

Bashir yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka