Abarenga miliyali imwe ku Isi babayeho mu bukene bukabije - UN
Raporo y’umuryango w’abibumbye, ivuga ko abantu miliyari 1,1 babayeho mu bukene bukabije hirya no hino ku Isi.
Muri aporo ya UN, yashyizwe hanze muri iki cyumweru, yerekana ko 83.2% by’abaturage bakennye cyane ku Isi babarizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya y’Amajyepfo.
Muri iyi raporo nshya y’umuryango w’abibumbye ivuga ko abantu barenga miliyari imwe babayeho mu bukene bukabije, hafi kimwe cya kabiri cyabo bari mu bihugu bikizahajwe n’amakimbirane.
Ibihugu biri mu ntambara n’amakimbirane, bifite urwego rwo hejuru rw’ubukene ku bipimo byose bigenderwaho, nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara ku wa kane na gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP), kivuga ko hagaragara itandukaniro rikabije cyane ugereranyije n’ibindi bihugu mu bijyanye n’imirire, kubona amashanyarazi, ndetse no kubona amazi, isuku n’isukura.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 112 bigizwe n’abaturage miliyari 6.3 bwerekanye ko abantu miliyari 1,1 babayeho mu bukene bukabije ndetse bisa nk’aho nta n’icyizere ko bazabuvamo, n’aho miliyoni 455 muri bo babayeho mu buzima buvanze n’ubwo bukene ndetse n’amakimbirane.
Achim Steiner wo muri UNDP yagize ati: "Amakimbirane yarushijeho kwiyongera mu myaka yashize, agera ku rwego rwo hejuru mu bikomeje guhitana abantu benshi, akavana abantu babarirwa muri za miliyoni, bikaba ari yo ntandaro ikomeye mu guhungabanya mibereho y’abaturage".
Iki cyegeranyo cyerekanye kandi ko abantu bagera kuri miliyoni 584 bari munsi y’imyaka 18 bari mu bukene bukabije, bangana na 27.9% by’abari mu munsi y’iyo mya ku Isi, ugereranije na 13.5% by’abantu bari hejuru y’iyo myaka.
Impfu z’abana bato mu bihugu biri mu makimbirane ziri ku 8%, ugereranije na 1,1%bo mu bihugu bifite amahoro.
Iki cyegeranyo kugira ngo harebwe urwego rw’ubukene ku Isi, cyakozwe ku bufatanye na Oxford Poverty and Development Initiative (OPHI), hakoreshejwe bimwe mu bipimo birimo nko kuba abaturage badafite aho kuba, isuku n’isukura, amashanyarazi, ibicanwa bibafasha guteka, ibifungurwa, ndetse n’ubwitabira ku mashuri.
Icyo cyegeranyo cyakoreye ubushakashatsi bwimbitse kuri Afuganisitani, aho abantu miliyoni 5.3 bisanze mu bukene mu 2015-16 na 2022-23. Umwaka ushize, hafi bibiri bya gatatu (2/3) by’Abanyafuganisitani bari mu bukene.
Yanchun Zhang, ushinzwe ibarurishamibare muri UNDP yagize ati: "Ibibazo by’ubukene byibasiye ibihugu byibasiwe biri mu makimbirane, abaturage kurwana no kubona ibikenerwa by’ibanze ni ikibazo gikomeye ndetse n’umutwaro uremereye cyane kuri bo."
U Buhinde nicyo gihugu gifite umubare munini w’abantu bari mu bukene bukabije, aho muri miliyari 1.4 z’abaturage b’iki gihugu, abangana na miliyoni 234 bugarijwe n’ubukene bukabije.
Pakisitani, Etiyopiya, Nijeriya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nibyo bihugu bikurikiraho mu kugira abaturage bari mu bukene bukabije.
Ohereza igitekerezo
|
Ibintu bizahaza iyi si yacu,ni: Ubukene,Indwara,Urupfu,Intambara,Ubushomeli,Akarengane,etc...Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye,yifuza ko abantu bose batuye isi babaho iteka nta kibazo na kimwe bafite,nkuko bimeze mu ijuru.Nta mumarayika upfa,usaza cyangwa urwara.Nubwo Imana yatinze kubikora,irenda guhindura ibintu nkuko ijambo ryayo rivuga.Mu gihe kitari kure,isi izaba paradizo,bimere nko mu ijuru nkuko bible ivuga.Bizahera ku munsi w’imperuka,ubwo UBUTEGETSI bw’isi buzahabwa Yesu,akaba ariwe utegeka isi yose.Kuli uwo munsi,azazura abapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,haguruka ushake imana cyane,we kwibera gusa mu byisi.Nicyo cyonyine Imana igusaba.