Abarenga ibihumbi 60 basezeye kuri Papa Benedigito

Amakuru y’urupfu rwa Papa Benedigito XVI yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.

Kumusezeraho byatangiye ku wa mbere aho imbaga y’Abakirisitu yerekeje i Vatican ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ahari umubiri we.

Abantu be ba hafi babanje kujya kumusezeraho aho yari aruhukiye muri Shapeli y’urugo rw’ababikira rwa ‘Mater Ecclesiae’ i Vatican, mbere yo kuzanwa muri Basilika ngo imbaga y’Abakirisitu itangire kumusezera.

Umubiri we wari upfumbatishijwe ishapure mu biganza, uryamishije kandi useguye mu buryo bwatumaga abamusezeraho bamubona neza mu maso.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byanditse ko inzego z’umutekano mu Butaliyani zari ziteze nibura abantu bari hagati ya 25,000 na 30,000 ku munsi wa mbere wo gusezera.

Gusa ibi si ko byagenze kuko umunsi wa mbere bwije Papa Benedigito wa XVI asezeweho n’abarenga 65,000.

Umwe mu bamusezeyeho yavuze ko Papa Benedigito yari umuntu w’agaciro mu buzima bwe.

Filippo Tuccio w’imyaka 35, yavuze ko yaturutse mu mujyi wa Venice [Mu Butaliyani] ateze gari ya moshi kugira ngo agere i Vatican.

Yagize ati “Nifuzaga guha icyubahiro Benedigito kuko yagize uruhare runini mu buzima bwanjye no mu myigire yanjye. Yabaye ingirakamaro kuri njye, uko ndi, uko ntekereza ndetse n’indangagaciro zanjye”.

Biteganyijwe ko kumusezeraho bizakomeza kugeza ku wa 04 Mutarama 2023, aho iyi Bazilika izajya iba ifunguye kuva saa 09h00 kugeza saa 19h00 ku masaha y’i Roma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka