Abarenga ibihumbi 166 bishwe n’ubushyuye bukabije-OMS
Raporo iri ku rubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/HWO), ivuga ko abantu barenga 166.000 bishwe n’ubushyuhe bukabije hagati ya 1998 – 2017
Ubushyuhe bukabije buterwa n’izuba ry’igikatu akenshi bubaho mu gihe cy’impeshyi bukamara iminsi myinshi ari nako bugira ingaruka ku buzima bw’abantu, harimo no kwiyongera kw’impfu zifitanye isano n’izuba ryinshi.
Ubushyuhe burenze urugero ni kimwe mu biza karemano biteye inkeke, ariko ugasanga abantu ntibabyitaho uko bikwiye kubera ko impfu biteza n’ibindi byangirika iteka bitaza bihutiyeho.
Guhera mu 1998-2017, abantu barenga 166.000 bishwe n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije, harimo abasaga 70.000 bapfuye mu 2003 ku mugabane w’Uburayi, nk’uko raporo ya OMS ibigaragaza.
Ingaruka z’ubushye bukabije ku batuye isi zikomeje kwiyongera kubera imihindagurikire y’ikirere. Ku rwego rw’isi, ubushyuhe burenze urugero bukomeza kwiyongera ari mu nshuro, igihe bumara n’ubukana bwabo. Hagati ya 2000 na 2016, umubare w’abantu bagezweho n’ubushyuhe bukabije warazamutse ugera kuri miliyoni 125 hirya no hino ku isi.
Mu gihe ingaruka z’ubushyuhe zishobora kuba mbi cyane ku batuye mu mijyi kubera ko n’ubusanzwe harangwa n’ubushyuhe buterwa n’imibereho yaho (UHI effect), imibereho n’ubuzima bwiza by’abatuye mu byaro nayo ishobora kugerwaho n’ingaruka haba mu gihe cy’ubushyuhe bukabije ndetse na nyuma yabwo.
Ubushyuhe bukabije bushobora kubera umutwaro ibikorwa by’ubuvuzi na serivisi z’ubutabazi, amazi akagabanuka, ingufu n’ubwikorezi bikahazaharira bityo n’umuriro w’amashyanyarazi ukaba mucye cyangwa ukabura.
Kwihaza mu biribwa no kugira imibereho myiza nabyo bishobora kuba ikibazo gikomeye, kuko mu gihe cy’ubushyuhe bukabije imyaka irangirika n’amatungo akazahara, ubuzima bw’umuntu bukahagendera.
Dore uko dusabwa kwitwara mu gihe cy’ubushyuhe bukabije (Amashusho)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ko njewe mbona kuri WHO website bavugako impfu 489 000 buri mwaka aribo bazize umushyuhe bukabije kuva mumwaka wa 2000 kugeza 2029. uyu mubare abantu 166 000 kuva 1998 kugeza 2017 ubwo ntimwawibeshyeho?