Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’aba Sudani y’Epfo mu muganda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 0221 bifatanyije n’abapolisi ba Sudani y’Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw’ahari sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Umuganda wibanze ku isuku
Umuganda wibanze ku isuku

Ni umuganda waranzwe no gukusanya imyanda no gutema ibihuru byari bikikije iyo sitasiyo ya Polisi, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Yei, Capt. Madhong Kuc Yak yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu, avuga ko igikorwa bafatanyije kigaragaza imibanire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo ndetse n’imibanire myiza hagati y’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Iki gikorwa kiratanga ubutumwa ku baturage baturiye iyi sitasiyo ya Polisi ku kamaro ko guhurira hamwe ku ntego imwe. Iki gikorwa na none kizasigara nk’urwibutso igihe aba bapolisi b’u Rwanda bazaba basoje inshingano zabo hano muri Sudani y’Epfo”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’uko abapolisi n’abaturage bahurira hamwe bagakorana, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ku giti cyanjye nkunda uko mubikora, uko abapolisi n’abaturage mukorana mu bikorwa nk’ibi by’isuku no mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage. Tuzi ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorerwe abatutsi, tuzi uko igihugu cyizamuye bwangu binyuze mu nzira y’ubwiyunge, umurava n’imikoranire nk’umuntu umwe n’ijwi rimwe bakorana n’inzego z’umutekano. Uru ni urugero rwiza natwe tugomba gukurikiza”.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu (FPU-3) banakoranye umuganda n’abo bapolisi ba Sudani y’Epfo, SSP Jeannette Masozera, yasezeranyije gukomeza ubufatanye mu bintu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n’umutekano no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Nk’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro, turi hano kubafasha mu bintu bitandukanye, uyu muganda uzajya utegurwa nibura rimwe buri kwezi”.

Si ubwa mbere abapolisi b’u Rwanda bifatanya n’abaturage bo mu bihugu barimo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa by’isuku n’ibindi bibazamurira imiberho myiza. Muri Kamena 2019 abapolisi b’u Rwanda batangije igikorwa cy’umuganda rusange mu rwego rwo gusukura umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

Muri Gashyantare 2017 igikorwa nk’icyo cy’umuganda rusange abapolisi b’ u Rwanda bari mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa bagitangirije ahitwa M’poko mu murwa mukuru Bangui.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka