Abapolisi b’u Rwanda bakomeje gufasha Haiti kwiyubaka binyuze mu muganda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti bari kwitabaza umuganda nka bumwe mu buryo bwo gukomeza gufasha abaturage ba Haiti kubaka igihugu cyabo nyuma y’ibibazo by’insobe byashegeshe icyo gihugu birimo umutingito n’imyuzure bidasanzwe ndetse n’umutekano mucye byashegeshe Haiti.

Amakuru dukesha urubuga rwa polisi y’u Rwanda aratangaza ko kuwa 02/09/2013 abapolisi bakomoka mu Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti bongeye gukora umuganda wibanze ku kubaka imiferege y’amazi no guca imiyoboro izafasha kuyobora amazi kugira ngo hirindwe ibyazongera kwangiza imihanda ikiri kubakwa muri icyo gihugu.

Uretse kubungabunga amahoro, abapolisi b'u Rwanda bakora umuganda wo gufasha Haiti
Uretse kubungabunga amahoro, abapolisi b’u Rwanda bakora umuganda wo gufasha Haiti

Bwana Ronald uyobora agace bita Jeremie muri Haiti aho uyu muganda wabereye, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Haiti ukuntu bakomeje gufasha abaturage muri ako gace. Yongeyeho ko kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda babaye inshuti z’abaturage ba Haiti kuko bafasha abaturage mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere no kuzamura imibereho myiza yabo.

Abakoze uwo muganda ni abapolisi b’u Rwanda bari mu itsinda bita Rwanda Formed Police Unit (RWAFPU) riyobowe na Chief Superintendent Peter HODARI.

Aba ni bamwe mu bapolisi b'u Rwanda biteguraga kujya mu butumwa muri Haiti
Aba ni bamwe mu bapolisi b’u Rwanda biteguraga kujya mu butumwa muri Haiti

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Haiti bari bitabiriye umuganda w’uwo munsi, Chief Spt Peter HODARI uyoboye aba bapolisi yashimiye uko abaturage ba Haiti babanye n’abapolisi b’u Rwanda, ndetse abasobanurira uko umuganda ukorwa mu Rwanda n’uko gukora umuganda byabaye umuco mu Rwanda.

Chief Spt Peter HODARI yakomeje avuga ko umuganda ufite akamaro gakomeye mu Rwanda kuko kugeza ubu wagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda, yongeraho ko abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Haiti biyemeje kuwukora kugira ngo bafashe abaturage ba Haiti kubaka igihugu cyabo, ndetse bazanawubigishe.

Uretse ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ngo bihaye gahunda y’uko buri kwezi cyangwa ikindi gihe bibaye ngombwa, bazajya bakora umuganda wo gufasha abaturage ba Haiti.

Mu minsi ishize LONI yashimiye abapolisi b'u Rwanda uko basohoza ubutumwa neza muri Haiti
Mu minsi ishize LONI yashimiye abapolisi b’u Rwanda uko basohoza ubutumwa neza muri Haiti

Aba bapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye LONI bugamije kugarura amahoro no kubumbatira umutekano muri Haiti, ubutumwa bwiswe United Nations Stabilisation Mission in Haiti (MINUSTAH).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda aho bari hose baba batandukanye nabandi cyane! Ikinyabupfura, umurava, urukundo, gutabarana, n’izindi ndangagaciro z’abanyarwanda biba bibaranga. Mukomeze kwitwara neza muheshe ishema igihugu cyacu.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka