Abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije umuganura

Kuri uyu wa 17 Kanama, abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije umunsi w’umuganura.

Ibirori by'umuganura
Ibirori by’umuganura

Uyu munsi witabiriwe n’abanyarwanda bagera kuri magana ane (400) bateraniye muri Residencial Kaya Kwanga mu mugi wa Maputo.

Umunsi watangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru hagati y’amakipe abiri y’Abanyarwanda bise Wednesday, na Sunday i saa tanu za mu gitondo(11h00) ku kibuga Univerisite Edouardo Mondlane.

Umukino warangiye ikipe ya Wednesday itsinze iya Sunday ibitego 2 kubusa(2-0)yegukana igikombe.

Hakurikiyeho ibirori nyirizina byatangiye saa kumi (16h00’)z’umugoroba bikaba byari byitabiriwe n’abagera kuri magana ane(400).

Uhagarariye RCA Mozambique bwana Justin NSENGIMANA yahaye ikaze Ambassadeur Donat NDAMAGE hanyuma asobanurira abari bitabiriye umuganura icyo ari cyo ndetse abakangurira gutoza abana babo umuco nyarwanda no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Itorero rya Ambasade hamwe n’iry’abanyagihugu basusurukije abitabiriye ibirori bababyinira imbyino gakondo z’umuco w’ibihugu byabo cyane cyane iz’ umuco nyarwanda zijyanye n’umunsi w’umuganura.

Ambasaderi Donat NDAMAGE yashimiye abitabiriye bose ndetse n’abanyamahanga bari bazanye n’inshuti zabo z’abanyarwanda, abibutsa umuganura icyo ari cyo, ashimira abari n’abategarugori baganuje bagenzi babo,ashishikariza abari aho gukunda umuco nyarwanda no kuwusigasira.

Yabasanye gukomeza kubakira ku bumwe bw‘abanyarwanda bakirinda icyabatanya ,kwigisha abana kuvuga no gukunda ururimi rw’ikinyarwanda, abizeza ko Ambasade izabibafashamo.

Ibirori byasojwe n’ubusabane bw’abari aho.

Ibirori by'umuganura
Ibirori by’umuganura

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Ambassaderi wacu muri Mozambike, Donat NDAMAGE, umurava no gkunda igihugu Numuco wacu akomeje kugaragariza abana bu Rwanda.

Didace D. yanditse ku itariki ya: 19-08-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka