Abanyarwanda bafite uruhare rwa mbere mu kubaka ejo hazaza hatarangwamo Jenoside - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’abari hanze y’u Rwanda, inshingano ya mbere yo kuyisobanukirwa no kubaka igihugu kitazongera kuyisubiramo iri ku Banyarwanda ubwabo.

Mu muhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside rwubatswe i Paris, Kagame yavuze ko rimwe mu masomo akomeye u Rwanda rwakuye muri Jenoside ari uko uruhare nyamukuru rw’ibyabaye rwari mu muryango nyarwanda ubwawo.

Yagize ati "Abandi bagize uruhare, ariko ntushobora kubaryozwa kurusha uko twe ubwacu twibiryozwa."

Yasobanuye ko "iyo myumvire yafashije Abanyarwanda kureba mu mateka yabo no mu ndangagaciro zabo kugira ngo babone ibisubizo byafasha kubaka igihugu cyiza kuri bose."

Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kurutoza kubungabunga ibyagezweho kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yashimangiye kandi ko gutotezwa cyangwa "igitutu icyo ari cyo cyose gituruka aho ari ho hose bituma Abanyarwanda barushaho gukomera no kurinda ibyo igihugu cyagezeho."

Yasoje avuga ko ubutwari bwa politiki n’ubushake bw’impande zose ari byo bizatuma amahoro n’ubwumvikane biramba ku bisekuru bizaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka