Abanyarwanda babiri bahujwe n’inshingano mpuzamahanga baganira ku ruhare bagira mu kugaburira isi
Umwe yitaga mugenzi we mushiki we, undi na we akamwita musaza we bavukana, kandi bikaba ari ukuri, kuko bose ari abana b’u Rwanda bari mu butumwa mpuzamahanga, aho bahagarariye ibigo bikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Bamaze kugirana ibiganiro byanakurikiwe n’intumwa bari bayoboye mu nama ya 39 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ni ho abanyarwanda babiri bakoresheje imbuga nkoranyambaga bavuga ko baganiriye neza.
Urubuga rwa X rwa Komisiyo ya UN ishinzwe ubukungu muri Africa (The UN Economic Commission for Africa rwagize ruti "habaye ibiganiro byatanze umusaruro hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wacu Claver Gatete na visi perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD, Gerardine Mukeshimana."
Aba bayobozi, ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira isesengura n’ikorwa ry’isakazabumenyi mu rwego rwo guteza imbere ishoramari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’umusaruro w’ubuhinzi no muri sisitemu z’ibiribwa; ndetse no kwitegura inama ya #COP32Ethiopia.
Mu Kwakira 2023, nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yagize Ambasaderi Claver Gatete Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).
Ni inshingano yari ahawe nyuma y’uko mu 2022 Amb. Gatete Claver yari yahawe guhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, inshingano yahawe nyuma yo kumara imyaka ine ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo. ndetse akaba yaranabaye na Minisitiri w’Imari n"igenamigambi.
Dr Mukeshimana Gérardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, muri Kanama ya 2023 nawe nibwo yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).
Ni ishingano yahawe binyuze mu itangazo ryasohowe na Alvaro Lario, Perezida wa IFAD, avuga ko yashyizeho Madamu Gérardine Mukeshimana nka Visi Perezida wa IFAD, nyuma y’akazi gakomeye ko kuzuza imyanya muri iki kigega.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|